Mbere na mbere niba koko ushaka kongera gukunda nyuma yuko utandukanye n’uwo mwakundanaga urasabwa kubanza kugaruka mu ngingo zimwe na zimwe ku mubano wanyu wa mbere,ndetse ukacyira ko mwatandukanye byeruye umubano wanyu utakibaho,ikindi wumva utanakimufitiye urukundo kuko niba wumva ukimukunda ni byiza ko wabanza ukamenya niba nawe atakigukunda kugirango ubone gufata umwanzuro.

Ndabazi ko ibi kubivuga byoroshye kuruta kubikora ariko nanone ugomba kwemera no kwakira ko aribwo buryo bwonyine usigaranye,ntabwo nakubwira ko bizakorohera pe kwibagirwa umukunzi waweEXgusa menya ko hari byinshi ugomba kwigomwa kugirangoubashe kongera gukundana n’undi mmuntu.

Hano hari ibintu 5 naguteguriye bishobora kugufasha kubasha kongera kuba mu rukundo,nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe wa mbere :
1.Irinde Gutekereza Ku Mukunzi mwatanye:Niba wiyemeje gutangira urundi rukundo nyamuneka rekera no gufata iminota 2 ngo utekereze ku mukunzi wawe wa mbere,itoze kubaho utamufite ndetse utavugana nawe,utangire gusabana n’abandi basore cyangwa inkumi kuko ibi bizagufasha kongera kujya mu rukundo nta bigutesha umutwe.

2.Witinya Gusohoka:Yego rwose,Gusohokana n’inshuti zawe niyo nzira ya 1 izagufasha gukomeza ubuzima ,ku bagabo bo bakunze kumva ko mu gusohoka ariho babonera abakunzi bashya rero bakobwa namwe nimwirekure mwige gusohoka wenda mwahabonera abandi bakunzi basimburaabo mwatandukanye.

3.Rwanira amahirwe ya Kabiri:Nkuko nabivuze haruguru wiheranwa n’amateka y’ahahise mu rukundo rwa mbere ahubwo gerageza gushaka ubuzima bushya kandi uhagarike kugira ubwoba watewe n’urukundo rwa mbere kuko bushobora kukubera umupaka butyo ntutinyuke kugerageza andi mahirwe.

4.Tanga amahirwe Kuri Buri Wese:Aha amahirwe mvuga ni ugufungura umutima ukakira abandi basore cyangwa inkumi bagusabye urukundo ntuhite ubangira kuko wenda wababajwe n’umukunzi wa mbere,kuko utamenya wasanga havamo uzanye ibyishimo byawe by’iteka ryose.

5.Kora Ibiganiro n’Uwo Mwatandukanye : Ibiganiro Mvuga rero aha ni bya biganiro bitanga umwanzuro mbese hamwe murebera hamwe amakosa yabaye n ;ibyiyumviro mwembi mugifitaniye kugirango mwemeze gutandukana nta kibazo mufitanye cyangwa musubirane,kuko rimwe na rimwe hari igihe benshi duhubuka tugashaka gushaka abandi bakunzi nyamara abo twakundanaga twarapfuye udukosa duto twakosorwa,rero niba ushaka kongera kujya mu rukundo nyuma yo gushwana n’uwambere banza umenye ko ibyanyu mwabisoje neza nta mpamvu yo gusubirana.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)