Abagabo baratandukanye cyane, abakobwa nabo bose bafite uburyo bahitamo abo bazabana, bamwe muribo usanga bahitamo abasore basa neza, abandi ugasanga bakunda abahungu bafite inda nziza cg umusatsi mwiza nibindi, mugihe abagore bamwe baba bakeneye kuyoborwa nabagabo babo, abandi ugasanga bitwara nka abagabo mungo zabo.

1.Umusore wubatse umubili

Abasore bameze neza bubatse umubili bamaze kumenyekana ahantu hose, ariko bikunze kuba bibi gusanga umusore utakaza imbaraga zose kugirango amere neza kurusha abandi yiyitaho bikabije, ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga nka facebook na instagram buri kanya ari muri gym, ugasanga mumvugo ye huzuyemo kubaka umubili igihe cyose, uwo bakundana ntago yumvako akunze kuko umusore aba yita kumubili we kurusha uko amwitaho.

2.Umusore ukunda mama we kuburyo bukabije

Ubundi si ikibazo gusanga umusore akunda mama we cyane , kuko abakobwa benshi bavugako umusore ukunda akunabaha mama we, aba azubaha akanakunda umugore we. nibyo kuruhande rumwe ariko hari imico ugomba kwitondera kuri mene abo basore harimo niba uwo musore ahamagara Mama we buri kanya, amuba mubitekerezo kuburyo bukabije, mama we ugasanga akimwishyurira ibintu bitandukanye facture (bills), niba umusore ashaka gukundana n’umukobwa akabanza kubaza mama we, buri kibazo yirukira kubaza mama we, ibyo ni ibimenyetso bikwerekako mama we ariwe mugore we wambere bizakugora kumusimbura.

3. Umusore wigira ntibindeba

Abagore benshi ntibishimira kuzabana n’umugabo utabasha kugira icyo abafasha mugihe bakeneye ubufasha, umusore uba utita kuba yashaka akazi, ubana nababyeyi be bamwishyurira buri kimwe, umusore wirirwa akina imikino kuri mudasobwa na telephone udatekereza kuhazaza he, mene abo basore nabo kugendera kure. Aha ntibivuga ko abakobwa bose baba bakeneye umuterankunga ariko umugabo nyawe atunga umuryango we.

4.Abasore bitwara nkabana

Niba umusore atabasha gufata umwanzuro wabantu bakuru, niba umusore arakazwa nubusa urugero : yenda utinze gusubiza ubutumwa bugufi bwe akarakara, umusore utakunmva ko mudahuje kugitekerezo atanze akabifata akabiremereza, biba bigoranye kuzabana nawe nukwitonda.

5. Umusore ucana inyuma cyane

Mubusanzwe nta mukobwa cyangwa umumama wemera kubana n’umugabo ukunda gucana inyuma, ikibazo nuko hafi ya bose babifata nko kubagambanira, akenshi abakobwa bitondera imico y’umusore, iyo bagize aho aho babona ikitagenda neza bahita bakubwira, urugero : iyo umusore ajya kwitaba telephone agasohoka, iyo atajya yemera gusohokana umukunzi we, iyo umusore ahora mungendo z’akazi, ugasanga ibikoresho bitandukanye by’abakobwa mu mdoka ye bitari ibyawe, ibyo byose byerekana ko ashobora kuba uguca inyuma wamugendera kure.

6. Umusore ukora ikintu bamusunkiriza

Akenshi abakobwa cyangwa abamama bakunda kuba abayobozi b’umuryango, ariko iyo abagabo badafite ibitekerezo burigihe bahora bava mu bintu iyo bahakanyijanyishe nabo babana, umugabo wemeranya n’umugore we kucyaricyo cyose avuze cyangwa ashaka kandi mumutima we atemeranya nacyo, ugasanga umusore ntajya anyuranya n’umukunzi we agategereza ko umukunzi we cyangwa umugore we afata umwanzuro kukibazo cyose ntago uwo musore ari mubo umukobwa yifuza kubana nawe.

7. Umusore wumva yahorana nawe

Umusore kubana numukobwa biba bigaragazako bazabana ubuzima bwose basigaje ku isi, ariko ntibivuzeko bagomba guhorana igihe cyose kuko akenshi ikirema muntu kiba gikeneye ubwisanzure, kuko nabakundana bimwe bikomeye bakenera igihe runaka batari kumwe, ariko umusore ukenera ko muhorana, akaguhamagara buri kanya uri kumwe nabagenzi bawe mwagiye nko gufata aga kawa (coffee) agashaka ko ukorera aho akureba, akaba yareba nabo mwandkirana agasoma ubutumwa bugufi wandkirana nabantu bawe, ugomba kumwitondera byaba nangombwa ukamugendera kure

8. Umusore udashobora kumenya icyo atekereza

Rimwe na rimwe usanga abasore bamwe na bamwe baba bameze nk’igitabo gifunze utamenya ikibari mu mutwe no kumutima, akaba atanatangiza ikiganiro muri kumwe, akaba atanasetswa nakantu nakamwe uvuze cyangwa ngo agusubize ikintu uvuze, aha ntibiba bivuzeko atagukunda cg atishimira kuba muri kumwe, ahubwo uburyo agira icyo asubiza kucyo uvuga cyangwa ukora biba bishobora kuba bitamunezeza. Bivugako mene uwo musore kubana nawe bitazigera bigushimisha. Ibyiza nukumudendera kure.

9. Umusore utagira amarangamutima

Abasore babanyamahane bakunze gukundwa nabakobwa benshi, kuko iyo bageze kubakobwa barakunda cyane, bakarakazwa n’ubusa, bakanagira amahane kurundi ruhande ibi byose kikurura abakobwa kuntangiriro y’umubano wabo, ariko iyo umukobwa atangiye gutekereza ikintu cy’ingenzi, ahita ashidikanya akibaza niba ashaka umuntu w’inkozi y’ibibi, akibaza niba akeneye umuntu ubabaza abandi cyangwa ushobora kubabaza umugore we.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)