Taliki ya 06 Kamena 2019 nibwo umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyingiranywe na NDENGEYINGOMA Berthand mubirori byabereye muri Convention Centre.

Mu birori byari bitegerejwe na benshi mu muryango wa Perezida Kagame n’Abanyarwanda batandukanye,umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza yambaye ikanzu ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, binjira muri Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana.

Nk’uko babitangaje ku mpapuro z’ubutumire zabo, abatumiwe mu bukwe bakiririwe muri Intare Arena iherereye Rusororo mu karere ka Gasabo.Abinjiye muri ubu bukwe babanzaga kwerekana impapuro z’ubutumire.
Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter Ange Kagame yagize ati :

“Nabonye uwo umutima wanjye ukunda ”

Indirimbo ihebuje 3:4
“Twari tugitandukana gato,mbona uwo umutima wanjye ukunda ; ndamufata nanga kumurekura,ntamwinjije mu nzu ya mama,mu cyumba cy’uwanyibarutse.”

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Ange na Billy

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)