Urutonde rw’abahanzi Nyarwanda bakize cyane kurusha abandi n’amafaranga batunze(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuziki w’abahanzi bo mu Rwanda, umaze gukundwa cyane ndetse hari n’abahanzi bamaze kurenga imbibi z’u Rwanda kubera ibihangano byabo.

Uko umuhanzi akundwa ni nako aba yinjiza amafaranga, uko uruganda rw’umuziki rukomeza kwaguka ni nako abahanzi bakomeza gusarura agatubutse biturutse mu mpano zabo.

Ikinyamakuru The New Times, cyakoze urutonde rw’abahanzi bamaze gusarura amafaranga menshi mu muziki w’u Rwanda ndetse aba nibo bagize urutonde rw’abakize cyane kurusha abandi.

Iki kinyamakuru ibyo cyagendeyeho harimo, amasezerano y’ubucuruzi aba bahanzi bagiye bagirana n’ama sosiyete y’ubucuruzi bamamariza, imitungo bafite, ibihembo batwaye n’amafaranga bagiye binjiza aturutse mubikorwa byabo bya muzika.

10. Sunny

Sunny Dorcas Ingabire uzwi cyane ku izina rya Sunny ni umuhanzi w’umugore, ukizamuka yamamaye cyane mu ndirimbo yise “Kungola”.

Sunny Ni umwe mu bagore bake muri muzika nyarwanda bafite imitungo itandukanye mu gihugu. Sunny azwi ku myambarire n’imyitwarire itangarirwa na benshi,afite inzu ya $ 80.000 muri Tayilande. Sunny yakoresheje amadolari arenga 30.000 muri ‘Kungola’ yakoze amashusho ahenze cyane ya 2019.

9. Platini P

Umuhanzi Platini Nemeye, uzwi cyane ku izina rya Platini P yahoze mu itsinda rya Dream Boyz, uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music, ibarizwamo Butera Knowless, uyu mugabo nawe ni umwe mubamaze gusarura amafaranga menshi mu muziki.

Platini, amaze kubaka inzu nziza ndetse ni umwe mubahanzi bagenda mu modoka ihenze, kuva yatangira kwikorana wenyine, amaze kugaragaza imbaraga zidasanzwe, aho mu minsi ishize yari mubikorwa bye bya muzika muri Tanzania, aho ubu arikubarizwa muri Nigeria mu mujyi wa Lagos aho yagiye gukorana n’abahanzi baho.

8.Riderman

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, ni umwe mubahanzi bakora injyana ya Hip Hop bamaze igihe bafite igikundiro muri iyi njyana.

Riderman yatangiye muzika mu 2006 kugeza uyu munsi aracyakora, uyu muhanzi yinjije amafaranga menshi biturutse muri Studio ye yise “Ibisumizi”

Riderman, kuva yatangira umuziki, atuye mu nzu ye bwite, afite imodoka na moto akodesha mu mujyi wa Kigali, afite amasezerano yagiye agirana na kompanyi zikomeye nka MTN Rwanda, infinix, Canal Plus, nizindi.

7. Meddy

Ngabo Medard, ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda bafite igikundiro kidasanzwe, uyu muhanzi uririmba injyana ya Rnb na Pop nawe ni umwe mubamaze kwinjiza agatubutse mu muziki w’u Rwanda.

Meddy usanzwe uba muri Amerika, ubwo yagarukaga mu Rwanda, yagiranye amasezerano n’ibigo bikomeye nka Airtel Rwanda, ari mubanzi bishyuwe amafaranga menshi kugirango agaruke kuririmbira mu Rwanda.

Meddy afite agahigo ko kugira indirimbo yarebwe n’abantu benshi mu Rwanda, aho indirimbo ye Slowly yarebwe n’abarenga miliyoni 50.

Meddy mu ndirimbo ye nshya yise “My Vow” yongeye guca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe mugihe gito aho yajuje miliyoni y’abayirebye mu minsi ibiri gusa, ibi nabyo byatumye akomeza kwinjiza agatubutse.

6. Super Manager

Patrick Gakumba uzwi cyane nka Super manager, ni mushya mumuziki, arikwigaragaza cyane ndetse abenshi bamukundira amashyengo ye.

Akunda kwigaragaza cyane nk’umunyamafaranga, agenda mu modoka zihenze,mbere yo kwinjira mu muziki yahoze agurisha abakinnyi, ari nabyo avugako yakuyemo agatubutse.

Super Manager niwe wagize uruhare mu igurishwa ry’umukinnyi Meddie Kagere, ubwo yavaga muri Kenya, mu ikipe ya Gor Mahia yerekeza muri Simba Sc yo muri Tanzania.

Super Manager, ni umwe mubahanzi bake mu Rwanda, babashije gusinya amasezerano y’amafaranga menshi, aho yahawe miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda n’uruganda rwa Speranza Group Limited.

5. Tom Close

Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, uyu mugabo ni umuhanzi ubifatanya n’ubuganga, yafashije abahanzi barimo The Ben kuzamuka muri muzika, niwe muhanzi wambere wegukanye amafranga y’igihembo cya PGGSS mu Rwanda.

Tom yakoranye n’umuhanzi wo muri Jamaica uri mubakomeye ku isi, Sean KingSton

Tom amafaranga ye menshi ava mukazi akora k’ubuganga,afite inzu nziza n’imodoka nziza, ni umuyobozi w’ikigo gitanga iby’amaraso RCBT.

4. The Ben.

Benjamin Mugisha, uzwi cyane ku izina rye ry’ubuhanzi The Ben, ni umuhanzi wo muri Rwanda uba muri Amerika.

Ben yakoranye n’abatunganya umuziki bakomeye muri afurika nka Krizbeatz, nyuma yaho agarukiye mu Rwanda, yagiye asinya amasezerano atandukanye, harimo nko kwamamaza Tecno Mobile Rwanda, kwamamaza inzoga ya Bellaire ikunzwe cyane ku isi.

3.Knowless

Jeanne d’Arc Ingabire Butera, ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda bafite agatubutse yakuye mu muziki.

Butera yashakanye na Clement Ishimwe wamutunganyirizaga indirimbo ibi nabyo byatumye amafaranga yiyongera, uyu niwe muhanzi rukumbi mubagore wabashije kwegukana irushanwa rya PGGSS, ahabwa akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Knowless atuye i Nyamata mu nzu nziza ya Villa, irimo ibikenewe byose munzu z’abaherwe harimo na studio imufasha gutunganya indirimbo ze.

2. Bruce Melody

Bruce Itahiwacu amaze kwamamara nka Bruce Melody, ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, Melody arikubaka inzu ya Villla mu mujyi wa Kigali.

Melody yahawe miliyoni 150 zo kwamamaza inyubako ya Kigali Arena, yibitseho miliyoni 50 zo kwamamaza inzoga ya Brok, yamamariza uruganda rwa Tecno Mobile ndetse ni n’umunyamigabane muri Televiziyo Isibo ikorera mu Rwanda.

1.Kinga James

Ruhumuriza James abenshi bazi nka King James ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda, bafite izina rikomeye, kuva yatangira muzika abenshi bamubonamo icyitegererezo.

James niwe wegukanye igihembo cya PGGSS kunshuro ya kabiri ahabwa miliyoni 24 z’amafranga y’u Rwanda.

King James uretse umuziki akora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, aho afite uruganda rwa Kawunga, inzu y’ubucuruzi iherereye i Nyamirambo, afite inzu ihagaze nka Miliyoni 150 iherereye Kuruyenzi nibindi byinshi.

Ni uwuhe muhanzi ukunda cyane kurusha abandi mu Rwanda?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

IGITEKEREZO