USA: Umuyaga wiswe Claudette wazambije ibintu muri leta ya Alabama

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Benshi mu banyarwanda iyo uvuze umuyaga benshi bahita bumva Serwakira, Isata, Agashyururu,n’ishyuheri nkuko abanyuze ku ntebe y’ishuri mu myaka ishize basomye umwandiko “amoko y’imiyaga”. 

Uramutse uvuze ko umuyaga witwa Claudette waciye ibintu muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika abantu benshi bagira ngo uribeshye cyane ko hano mu Rwanda tutamenyereye umuyaga witwa gutyo ko ahubwo iryo zina turyita abana bacu dukunda.

Umuyaga ukabije twagereranya na Serwakira wiswe Claudette uvanze n’imvura wahitanye abagera kuri 12 muri leta ya Alabama aho wanasenye amazu mu burasirazuba bwa Leta z’Unze ubumwe z’Amerika.

Umuyobozi w’akarere ka Butler muri leta ya Alabama, Wayne Garlock yavuze ko abantu 10 barimo abana 9 baburiye ubuzima ku wa gatandatu mu mujyi wa Greenville ndetse n’imodoka 15 zigakoreshwa impanuka n’uwo muyaga.

Iyi nkuru dukesha ijwi ry’Amerika ikomeza ivuga ko umwana w’imyaka icyenda yapfanye na Se bari kumwe mu modoka byaje kwemezwa n’abayobozi bavuze ko hari n’abandi benshi bakomeretse.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika  cyatangaje ko byitezwe ko uyu muyaga wiswe Claudette uzakomeza no mu burasirazuba bwa Leta ya Carolina y’amajyaruguru.

Umuyaga wiswe Claudette wangije byinshi muri leta ya Alabama

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. Murakoze kubw’iyi nkuru mudusangije. Mukomereze aho kuko birimo neza. Ubutaha muzongeremo amashusho ajyanye n’,inkuru kugira ngo inkuru irusheho gusobanuka cyane.

IGITEKEREZO