Usher Raymond yagejejwe mu nkiko ashinjwa n’umukobwa uvuga ko yamwanduje Virus

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukobwa Quantasia Sharpton usanzwe ari umufana ukomeye wa Usher Raymond bose batuye muri Amerika yamaze kwiyambaza inkiko ngo zimurenganure nyuma y’uko basambanye akamwanduza Virus  akaba atanashaka kumufasha kwivuza.

Inkuru dukesha TMZ yemeza ko Quantasia Sharpton  ufite imyaka 19 ngo yarasanzwe ari umufana wa Usher ndetse bandikirana bakanaganira ariko ubwo aheruka kwitabira igitaramo cya Usher iryo joro yamusabye ko bahurira muri Hotel n’uko ibyakurikiye nawe urabyumva none aremeza ko yandujwe uburwayi bwandurira mu busambanyi agerageje  kubimubwira ngo amufashe kwivuza amutera utwatsi.

Ubutumwa bw’uyu mukobwa ntibwakiriwe neza mu itangazamakuru n’abafana b’uyu muhanzi dore ko bamushinja gushaka amafaranga ikibabaje aharabika umuhanzi.Lisa Bloom umwunganizi w’uyu mukobwa mu mategeko,avuga ko ntawe ukwiye kugaya cyangwa ngo amwamagane kuko ibyo akora byose ari ukurengera ubuzima bwe bwose ndetse abyemererwa n’amategeko.

Ngayo ng’uko abahanzi n’abafana babo!Usher aravugwaho kwanduza indwara mu gihe no mu Rwanda amakuru y’abakobwa baterwa inda bikarangira bahemukiwe adasiba kuvugwa.Mukobwa ni byiza koko gufana no gukunda cyane uwo ukunda ariko mube maso ntukirekure cyane kuko ari wowe usigara mu bibazo.

932 total views, 169 views today

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *