Utubari twari tumaze hafi umwaka n’igice dufunzwe, twafunguwe, amasaha y’ingendo mu mujyi wa Kigali ariyongera

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubari dufungurwa nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe nk’imwe mu ngamba zamaze igihe ikirekire zidahinduka mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Hashize umwaka n’igice urenga hafashwe ingamba zitandukanye zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’utubari.

Ingamba zizakomeza gukurikizwa:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z’ijoro (11:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z’Ijoro (10:00 PM).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi hose mu Gihugu. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM).

lcyakora mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’Ijoro (7:00 PM).

c. lbiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d. lbikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Restaurants zizakomeza kwakira abakiliya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Restaurants zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

i. Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.

j. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

k. Abagenzi base binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje lkibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzirna yo kwirinda COVID-19.

I. lbikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

m. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. lbigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

p. lmihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. lbirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’lnzego z’lbanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu.

q. lbirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/approved venues), harimo no mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

r. lbindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco/ festival, imurikabikorwa n’ibindi) bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

s. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’lnganda.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE