Uwahoze ari umugore wa Diamond, Zari yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 40 muburyo budasanzwe(Amafoto)

Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, uyu mugore wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz yizihije isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse.

Zari yizihije umunsi yavutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Nezeri 2020, ni ibirori yakoze kuburyo budasanzwe kubwo kwishimira imyaka 40 amaze abayeho.

Zari yujuje imyaka 40

Uyu mugore ukomoka mugihugu cya Uganda, ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabikoreye muri Afurika y’epfo aho asanzwe atuye hamwe n’abana be batanu harimo babiri yabyaranye na Diamond wo muri Tanzania.

Abantu benshi batandukanye bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, gusa mubamuzirikanye kuri uyu munsi ntiharimo, umuhanzi Diamond bigeze kukanyuzaho murukundo ndetse banafitanye abana barimo umukobwa n’umuhungu babana nanyina muri afurika y’epfo.

Zarinah Hassan yabaye  mugihugu cy’Ubwongereza avuyeyo yasubiye mu gihugu cye cya Uganda mu 2000, nyuma y’imyaka ibiri mu Bwongereza. Yimukiye muri Afurika y’Epfo aho yahuriye maze akundana n’uwahoze ari umugabo we.

Mu 2013, yatandukanye na Ivan Semwanga, amushinja ko amutoteza cyane.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE