Uwahoze ari umugore wa Uncle Austin yambitswe impeta n’umusore bagiye gukora ubukwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mwiza Joanna wahoze ari umugore w’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin agiye gukora ubukwe n’umusore bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Urukundo rwa Uncle Austin na MwizaJoanna rwatangiye guvugwa mu itangazamakuru muri 2015,icyo gihe nibwo uyu muhanzi Uncle Auastin yari amaze kwemezako yabonye gatanya n’umugore we w’isezerano Mbabazi Liliane.

Mwiza Joanna wabyaranye na Uncle Austin yambitswe impeta n’umusore bagiye gukora ubukwe.

Icyogihe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Uncle Austin,yemeje amakuru ya gatanya ndetse avuga ko icyo ashyize imbere ari ukwita ku mukunzi we Joanna no kwiteza imbere.

Yagize ati “Nibyo namaze gutandukana na we(Liliane) byemewe n’amategeko.”

“Ubu mfite umukunzi mushya kandi ngiye kurushaho kumwitaho no kwiteza imbere ku giti cyanjye.”

Ku wa 07 Ukuboza 2015 Austin na Joanna nibwo bibarutse umwana wabo w’imfura.

Amakuru yitandukana rya Uncle Austin na Mwiza Joanna banabyaranye umwana w’umukobwa bise”London Ava Luwano” yavuzwe cyane muri 2018, ubwo uyu mukobwa yasibaga amafoto yose yari kumbuga nkoranyambaga ze arikumwe n’uyu muhanzi, kuva icyo gihe Uncle Austin iyo yabazwaga kubijyanye n’umukunzi we ntacyo yabitangazagaho.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021 nibwo Mwiza Joanna abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha yagaragajeko yishimiye kwambikwa impeta y’urukundo n’umusore witwa Hirwa bagiye gukora ubukwe.

Joanna yagize ati “Yabikoze, ndiyumva bidasanzwe ndanezerewe”

Joanna yagaragaje ko yishimiye kwambikwa impeta n’umusore bagiye kubana

Hirwa na Joanna bari bamaze igihe bakundana, ntituramenya ama taliki yanyayo bazakoreraho ubukwe.

Joanna yagize ati “Yabikoze, ndiyumva bidasanzwe ndanezerewe”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO