Uwahoze ari umuvugabutumwa, Perezida mushya wa Malawi akigera kubuyobozi yahise asaba abaturage bose gufata iminsi 3, batarya batanywa biyiriza ubusa basenga

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yasabye abaturage b’igihugu cye kwiyiriza bagasenga basaba Imana ko yabarinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Chakwera wari usanzwe ari Umuvugabutumwa mbere y’uko yinjira muri politiki, yasabye abantu bose baba muri Malawi, bo mu madini yose ari mu gihugu, ko bakwiriye kwiyiriza iminsi itatu bagasenga uhereye kuri uyu wa Kane.

Lazarus Chakwera, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi, ni we watsinze amatora ya perezida yasubiwemo

Yahise anavuga ko ku cyumweru ari umunsi wo gushima Imana mu gihugu hose.

Mu itangazo ryasinywe na Minisitiri w’Itangazamakuru muri Malawi, Gospel Kazako, rivuga ko Perezida yasabye ko amasengesho yongerwa kugira ngo afashe abanduye n’abagizweho ingaruka na Coronavirus.

Ngo ni mu rwego rwo gusabira kandi abaganga no kwiyambaza Imana kugira ngo irinde abatarandura iki cyorezo.

Kuba Perezida Chakwera yasaba ko amasengesho yongerwa mu kurwanya iki cyorezo nta gitunguranye kuko n’ubusanzwe yamaze imyaka 24 ari Pasiteri mu rusengero rwitwa Assemblies of God church.

Malawi ifite abantu 2614 banduye Coronavirus mu gihe abamaze gupfa ari 43.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE