Search

Uwase Clementine ntagihagararaiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2018

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Uwase Clementine wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuriramo abanyamideli baturutse ku Isi hose rizwi nka Miss World Next Top Model 2018, byarangiye uyu mukobwa abuze amahirwe yo kuryitabira nyuma yo kubura bimwe mu bisabwa.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe cyane n’abakurikiranira hafi iri rushanwa risanzwe ribera mu gihugu cya Lebanon mu Burengerazuba bwa Asia, uwase Clementine akaba yabuze ibyangombwa bimufasha kuryerekezamo mu gihe ryaburaga iminsi mike ngo ritangire kuko rirakomeza muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Iri Rushanwa rya Miss World Next Top Model 2018 rigiye kubera mu gihugu cya Lebanon, Uwase Clemante yabuze amahirwe yo kuryitabira nk’uko byari bisanzwe mu gihe abandi bakobwa yari guhuriramo nabob amaze kuhagera.

Uwase Clemante yari agiye kuba yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ari we wari waserukiye u Rwanda umwaka ushize.

Yatangaje ko icyatumye adasoza urugendo yari afite rwo kwitabira iri rushanwa ari uko yabuze

Yagize ati”Ubundi abategura irushanwa nibo bagombaga kuduha Visa, biza kurangira leta yabo izibimye kubera intambara iri kubera mu gihugu cya Syria bihana imbibi.”

Uwase yavuze ko iri rushanwa rihuza abakobwa bamurika imideli bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose,  ryahuye n’imbogamizi bigatuma abakobwa bafite uko bashaka visa banyuze kuri Amabasade ya Lebanon iri mu gihugu cyabo aribo babona cyane amahirwe yo kwitabira.

Kuba Uwase Clemantine yarahuye n’ikibazo cyo kubura ibyangombwa, byatumye Afurika ihagararirwa n’umukobwa umwe rukumbi ukomoka mu gihugu cya Nigeria nacyo gikunze kugaragaramo abahanga benshi mu by’Imideli.

Kugira uyu mukobwa nawe abashe kubona amahirwe yo kuba yitabiriye irushanwa ni uko we yishakiye ibyangombwa by’inzira ku giti cye.

Uwase Clemantine ntacyitabiriye irushanwa

Uwase akunze kugongana n’umwaku wo kubura ibyangombwa by’inzira kuko muri Gicurasi uyu mwaka yagombaga kwitabira irushanwa rya  Miss Tourism World 2018 naryo ryagombaga kubera i Beirut muri Lebanon rikaza kwimurirwa muri Philipines kubera ibi bibazo by’intambara biri muri Syria.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.