Search

Uwimana Aime Arataramira Abakunzi Be Kuri Iki cyumweru Mu Gitaramo cyo Kumurika Album Ye Yise”Hari Amashimwe Live Concert”.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ku bufatanye na Urugero Media group,Uwimana Aime Umuhanzi usanzwe uririmba Indirimbo zihihimbaza Imana ndetse ukunzwe n’abatari Bake mu ndirimbo zitandukanye zirimo nkiyitwa Ninjiye Ahera,Ntundekure n’izindi nyinshi yateguye igitaramo cyo azaba amurikiramo Album ye yitwa “Hari Amashimwe Live Concert”.

Ifoto Igaragaza Ibijyanye n'Igitaramo cya Aime Uwimana Azaba Amurikamo Album Ye Yise "Hari Amashimwe"

Ifoto Igaragaza Ibijyanye n’Igitaramo cya Aime Uwimana Azaba Amurikamo Album Ye Yise “Hari Amashimwe”

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 14th.10.2018 kibere ahazwi nka Camp Kigali{Kigali Conference and Exhbition Village} hasanzwe habera ibitaramo bitandukanye byiganjemo ibihimbaza Imana,ndetse Uwimana Aime akaba azakora iki gitaramo ari kumwe n’abandi bahanzi b’inshuti ze bakora nabo Indirimbo zihimbaza Imana,aba bahanzi barimo Israel Mbonyi ukunzwe n’imbaga y’Abantu muri iki gihugu cy’URwanda,Simon Kabera,True promises ndetse n’ama korari atandukanye ya hano Mu Rwanda.

Umuhanzi Simon Kabera Nawe Uzaba Uri Muri Iki Gitaramo.

Umuhanzi Simon Kabera Nawe Uzaba Uri Muri Iki Gitaramo.

“Hari Amashimwe Live Concert” Igitaramo cya Aime Uwimana kizatangira i saa 05:00PM z’umugoroba gusa imiryango ikazaba ifunguye guhera saa cyenda z’amanywa 03:00pm nyuma yuko uzaba waguze itike kumuyango cyangwa warayiguze mbere y’italiki y’igitaramo dore ko tayari amatiki kuru uyu munota ari kugurishwa hirya no hino mu Rwanda.

Korari True Promises Ikunzwe Cyane Mu Rwanda Nayo Izitabira Iki Gitaramo.

Korari True Promises Ikunzwe Cyane Mu Rwanda Nayo Izitabira Iki Gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga Ibihumbi icumi {10,000frw}ahasanzwe ndetse n’ibihumbi cumi na bitanu{15,000frw}muri VIP aya akaba ari amatike azagurishirizwa kuri gate ariko hakaba hari n’andi atike uzagurishirizwa hanze arimo ay’ibihumbi 5000frw ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 10000frw muri VIP gusa kuri buri muntu hatitawe ku kigero cy’imyaka afite nkuko Aime yabisobanuye ko yifuza ko Buri wese yazahagera akakira umwuka w’Imana ndetse n’umugisha muri Rusange.

Kubifuza kugura amatike hakiri kare bashobora guhamagara kuri nimero ikurikira 078844627 cyangwa bakagera hirya no hino mu masoko atandukanye{Supermarkets} kuko hose aya matike yamaze kuhagera cyangwa abashaka ibindi bisobanuro bagahamagara kuri iyo nimero bagahabwa ibisobanuro birambuye by’ubur babonamo aya matike.

ELLYMAN_Kwizera

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.