Search

Venezuwela:Abatavuga rumwe na leta bangiwe kuzitabira amatora yo muri 2018

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida wa Venezuwela, Nicolas Maduro, avuga ko amashyaka akomeye atavuga rumwe na leta mu gihugu abujijwe kugira uruhare mu matora y’umukuru w’iguhugu mu mwaka utaha.

Perezida wa Venezuwela, Nicolas Maduro.

Yavuze ko amashyaka yagize uruhare mu matora y’abayobozi b’uturere ku Cyumweru ari yo yonyine azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Abayobozi b’amashyaka Justice First, Popular Will na Democratic Action yanze kwitabira amatora avuga ko uburyo yari ateguye bwari bubogamye.

Perezida Maduro atsindagira ko ubwo buryo bwizewe byuzuye.

Mu ijambo rye ku Cyumweru, yavuze ko amashyaka atavuga rumwe na leta “yazimiye ku ikarita ya politike”.

Yagize ati:

“Ishyaka ritagiye mu matora uyu munsi kandi ryasabye kutitabira amatora ntirishobora kongera kuyitabira ukundi.”

Mu kwezi kwa Cumi, amashyaka atatu akomeye atavuga rumwe na leta yatangaje ko atazitabira amatora yo ku Cyumweru, avuga ko byaba ari ugutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bw’igitugu bwa Bwana Maduro.

Abaturage batangiye kwireba ku malisite y’itora

Perezida Maduro avuga ko ishyaka rye ryatsinze imyanya 300 kuri 355 y’abayobvozi b’uturere iri guhatanirwa. Akanama k’amatora kavuga ko ubwitabire buri kuri 47%.

Venezuwela imaze igihe mu bibazo by’ubukungu bitifashe neza birimo ibura ry’ibintu by’ingenzi by’ibanze.

 

Richard [email protected]

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.