(AMAFOTO) Aho Joe Biden ari burahirire muri Washington impande n’impande hagabwe ingabo za gisirikare nyinshi / Hitezwe umutekano mucye.

Muri Washington aharibuze kubera umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya Joe Biden ndetse na Kamala Harris nka Visi Perezida, hakajijwe umutekano udasanzwe kuburyo huzuye abasirikare benshi nkabiteguye urugamba , ibi akaba ari ibintu byatunguranye kuko ubusanze muri Amerika bitoroshye kuba wabona umusirikare mu muhanda.

Ibi kandi byaje no guterwa n’uburyo Trump yabagoye kuva mu kwiyamamazi aho nanyuma yaje kwanga kwemera ibyavuye mu matora, nyuma hakurikiyeho imyigaragambyo kugeza ubwo Trump wamaze gusezera kubuyobozi yanafungirwaga imbuga ze nkoranyambaga bitewe n’amangambo yari afite yanaviragamo abantu kwigaragambya.

Mbere mumihango nkiyi yo kurahira nta mutekano wakazwaga nk’uku , ariko kubera ukuntu inzego z’ubutasi zagaragaje ko zifite impungenge , byatumye mumihanda myinshi ya Washington DC bashyiramo abasirikare ndetse naza maneko nyinshi.

Abasirikare ibihumbi 25 nibo boherejwe aha hantu ngo bacunge umutekano wa buri kimwe neza hato Amerika itongera gukozwa isoni mu maso y’isi yose nk’ibyabaye ubwo abaturage bashyigikiye Donald Trump bigabizaga ingoro y’Inteko Nshinga mategeko izwi nka ‘Captol’ bakayigararagambirizaho.

             Impande n’impande hari abasirikare baje gucunga umutekano w’aha hantu.

Ubusanzwe muri Amerika ntago bisanzwe ko usanga abasirikare mumuhanda ndetse ntanundi muhango wo kurahira wabaye ngo umutekano ukazwe nk’uyu munsi.
                                  Muri Washington DC hari abasirikare bafite n’imbunda.

                            Washington DC umutekano wakajijwe kuburyo budasanzwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE