Abayizera Marie Grace uzwi mu muziki nka Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya yitiriye imfura ye ‘Diamante’ yitegura kwibaruka. Muri iyi ndirimbo uyu muraperikazi yatura amagambo akomeye kuri uyu mwana, amwifuriza kuzakoresha neza izina rye akubaka ibigwi ndetse akazanakorera igihugu.

Mu gihe habura igihe gito ngo uyu muraperikazi yibaruke imfura ye, yashyize hanze indirimbo yakoreye uyu mwana yahaye izina rya Diamante ari nako iyi ndirimbo yitwa.

Muri iyi ndirimbo Young Grace agira ati : “Ndumva mfite amatsiko yo kongera kukubona, ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo uri we, niba uri agahungu cyangwa agakobwa nsaba Imana ngo izakwiteho, iguhe urukundo no gukunda bimwe by’ukuri, iguhe umugabo wubaha na we akakubaha, niba uri umuhungu nsaba Imana ngo izakwiteho iguhe ubutwari uzagukenera uzamwiteho, niba uri umukobwa ntuzababaze umukunzi ntuzameneke umutima izakurinde abanzi, vayo ni cyo gihe.”

Muri Werurwe 2019 nibwo Young Grace yahishuye ko atewe ishema no kuba atwite imfura ye, mu minsi ishize yari aherutse gukorerwa ibirori bya Baby Shower.

Reba iyi ndirimbo Young Grace yakoreye umwana we :

Young Grace yari aherutse gukorewa ibirori bya Baby Shower.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)