Search

Wa munyarwenya wari ukunzwe na benshi, umurambo we wasezeweho bwanyuma, Perezida byamurijije(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyarwenya wari mubakunzwe cyane mugihugu cya Tanzania, King Majuto yasezeweho bwanyuma kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Kanama 2018, mu muhango witabiririwe n’ibyamamare bitandukanye harimo na Pezida Magufuli, wakundaga uyu munyarwenya bidasanzwe.

Uyu mugabo wari uzwiho gusetsa cyane, King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ahagana saa munani z’ijoro, yazize kanseri yamufashe mu bugabo, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi muri Tanzani.

Peerezida Magufuli asezera bwanyuma umunyarwenya Majuto

Amri Athuman wamenyekanye nka  King Majuto, yaguye aho yari amaze iminsi mike arwariye mu Bitaro by’igihugu bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam ndetse leta yari yariyemeje kuba yamuvuza nubwo birangiye adakize.

Yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ahitwa Karimjee mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu bamusezeye harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania, abayobozi bakomeye muri CCM, Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam Paul Makonda, abayobozi muri Minisiteri y’Umuco n’ubuhanzi n’abandi batandukanye.

Mu guha icyubahiro umurambo wa King Majuto, Perezida Magufuli yagaragaje akababaro gakomeye ndetse ubwo yari amaze gusezera yakuyemo amataratara afata igitambaro yihanagura amarira ubundi asohoka mu cyumba cyabereyemo uyu muhango.

Umuhango wo gusezera bwanyuma Majuto witabiriwe n’abantu benshi batandukanye harimo ibyamamare muri Tanzania

Perezida Magufuli ari mu bakundaga mu buryo bukomeye urwenya, ni na we wamushakiye amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde mu mwaka washize ubwo yari atangiye kuremba. Uyu muyobozi yasuye Majuto mu bitaro mu bihe bitandukanye.

Mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki na sinema bagaragaye muri uyu muhango, harimo Wema Sepetu, Salma Jabu ‘Nisha’, Steve Nyerere, Diamond Platnumz, Ray, Shamsa Ford, Rich Mavoko, Rommy Jones n’abandi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, umurambo wa Majuto wajyanwe iwabo aho avuka muri Tanga ari naho agomba gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.