Wa mupolisi wishe umwirabura George Floyd amunigishije ivi ku gakanu, bigateza impagarara yakatiwe gufungwa imyaka 22 n’amezi 6

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Derek Chauvin wahoze ari Umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe gufungwa imyaka 22 n’amezi atandatu, nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kwica George Floyd muri Gicurasi umwaka ushize.

Chauvin yashinjwe kwica Floyd atabigambiriye, nyuma y’uko amushyize ivi ku ijosi mu gihe kirenga iminota icyenda, bigatuma abura umwuka akaza gupfa nyuma y’isaha agejejwe kwa muganga.

Derek Chauvin wahoze ari Umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe gufungwa imyaka 22 n’amezi atandatu

Umuryango wa Floyd wifuzaga ko Chauvin ahabwa igihano kinini gishoboka, cyo gufungwa imyaka 40, icyakora umubyeyi wa Chauvin yavugiye mu rukiko ko umuhungu we ari “Umuntu mwiza.”

Byitezwe ko Chauvin azajuririra iki cyemezo cy’urukiko, dore ko umunyamategeko we yavuze ko kwica Floyd ari ikosa ryakozwe ritagambiriwe.

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko igihano cyahawe Chauvin kimeze nk’icyari gikwiye, ariko yongeraho ko nta makuru menshi afite ku miterere y’ikirego.

Chauvin niwe mupolisi wa mbere uhanishijwe igihano kinini muri Leta ya Minnesota yapfiriyemo Floyd, ibyatumye mushiki we, Bridgett Floyd, avuga ko ari intambwe nziza mu kurwanya ihohoterwa rikorwa na Polisi, gusa ko “urugendo rukiri rurerure.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO