Search

WAJE na Muyango banyuze abitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzikazi Waje ukomoka muri Nigeria afatanyije na Muyango bataramiye abitabiriye igitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction. Abitabiriye iki gitaramo batari benshi cyane, banyuzwe n’ubuhanga bwaba bahanzi mu gucuranga umuziki w’umwimerere.

Bimaze kumenyerwa n’abakunzi b’umuziki wa Jazz ko buri wa gatanu wanyuma w’ukwezi basohokera muri Serena Hotel ahabera ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2018, umuhanzi Waje na Muyango nibo bari batumiwe kuririmba muri iki gitaramo kimaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika y’umwimerere.

Ku isaha ya saa tatu z’ijoro nibwo itsinda rya Neptunez Band rimaze kumenyerwa muri ibi bitaramo, ryageze ku rubyiniro batangira gucurangira abari aho nyuma yuko abasore bibumbiye muri Nep Djs bari bamaze kubasusurutsa babavangavangira imiziki itandukanye.

Nubwo kuri iyi nshuro ubwitabire bwari hasi ugereranyije n’izindi zabanje, ntibyabujije abari bahari kuryoherwa n’umuziki w’umwimerere ucuranze mu njyana ya jazz.

Ahagana saa yine z’ijoro nibwo Muyango yageze ku rubyiniro, uyu mugabo ukomeye mu njyana gakondo  yari yambaye umukenyero w’umweru n’ishati y’ibara ry’umukara atamirije inigi mu ijosi agaragiwe n’abasore babiri nabo bari bambaye imikenyero.

Yaririmbye ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpore mpore’ akomereza kuri ‘Karame na none’ n’izindi zitandukanye anafashwa n’abasore n’inkumi babyina imbyino gakondo, ageze kuyitwa ‘Nyundo we’ ibintu byahise bihindura isura maze bamwe mu bitabiriye barahaguruka bamufasha kuyibyina.

Saa tanu n’iminota17’(23h17’)  ni bwo Waje yageze ku rubyiniro yinjiye abaza ab’i Kigali niba bameze neza. Yaririmbye ahereye ku ndirimbo yahuriyemo na P Square bise ‘Do me’ akomereza no ku zindi ze icyakora wabonaga ko zitazwi na benshi.

Yaririmbye ‘Left for Good’ yakoranye na Patoranking ubona ko ibintu bihinduye isura, mu zindi zishimiwe cyane harimo ‘Coco Baby’ yakoranye na Diamond.

Uyu muhanzikazi wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kugorora ijwi, yanyuzagamo akaganiriza abafana. Yababwiye ko yigiye ku nguzanyo yahawe na leta y’iwabo kubera impano afite mu kuririmba. Yamaze hasi isaha irenga ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa sita n’igice z’ijoro nibwo igitaramo cyasojwe.

Muyango Jen Marie imbere y’abakunzi be muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Baryohewe n’umuziki barahguruka.

Remy Lubega umuyobozi wa RG Consult itegura ibi bitaramo.

Dj Berto ubarizwa muri Nep Djs avanga imiziki muri iki gitaramo.

Jido umwe mu bategura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, nawe yari ahari n’umufasha we.

Bruce Melody watangajwe ko azaririmba mu gitaramo gisoza ukwezi gutaha nawe yari yaje kwihera ijisho uko biba byifashe.

Nyuma y’iminota mike Waje ageze ku rubyinio yahise akuramo inkweto akozea igitaramo yambaye ibirenge..

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.