Wamukobwa ufite ikibuno gitangaza benshi wakundanaga na Grand P, yavuzeko ngo nubwo uyu mugabo atamuhazaga mu buriri, ngo intandaro ya byose ni umuzungukazi ubatanyije(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Eudoxie Yao ufite imiterere n’ikibuno gitangaza benshi ukomoka muri Côte d’Ivoire, yahamijeko atiteguye gusubira murukundo vuba kuko yumva ananiwe mu mutwe kandi ngo ntabwo ashoboye kwirirwa arwanira umugabo n’abandi bagagore.

Ibi bije nyuma yaho, urukundo rwe na Grand P rujemo agatotsi, agahitamo ko batandukana, uyu mukobwa avugako icyabatandukanyije ari uko uyu mugabo atamugezaga kubyishimo akenera mu buriri, ariko agahamyako intandaro ya byose ari umugore w’umuzungukazi ubatandukanyije kuko ariwe uyu mugabo yahaga umwanya munini kumurusha.

Eudoxie yananiwe kwihanganira Grand P ahitamo ko batandukana

Hari hashize umwaka umwe ibi byamamare bikundana, kuko biyemeje gukundana muri Kanama 2020, ariko bateganya kurushinga mu ntangiriro za 2021.

Bagitangira gukundana, urukundo rwabo rwavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, babanenga ko batajyanye na gato, kubera imiterere yabo y’inyuma, aho umwe abyibushye cyane undi akaba ananutse, umwe akaba ari muremure undi akaba mugufi cyane, ndetse bamwe bakavuga ko gukundana kwabo bigamije inyungu z’ubucuruzi gusa.

Abo bakundana bo bakomeje kuvuga ko mu bijyanye n’urukundo, iby’imiterere y’inyuma, uko umuntu ateye ntacyo bivuze.

Icyo gihe Eudoxie Yao abinyujije ku rubuga rwa Facebook ndetse na Instagram aho akurikirwa n’abantu bagera kuri Miliyoni 1.6 yanditse ashimira abashyigikiye urukundo rwabo.

Yagize ati “Turishimye kuba turi kumwe, ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi, mwarakoze cyane mwese kudushyigikira. Imimerere y’umuntu uko agaragara inyuma ntacyo bivuze mu bijyanye no gukundana”.

Intandaro yo gutandukana kw’ibi byamamare cyangwa guhagarika imishinga yo gukundana no kuzabana ngo yaba yarabaye imyitwarire ya Grand P. Ngo ukunda gusoma abafana be ku minwa, kandi ibyo ngo ntibyatuma ababyeyi ba Eudoxie Yao bamumuha nk’umugeni.

Ikindi ngo mu minsi ishize, Grand P. yagaragaye asomana n’umugore w’umuzungukazi wari wamusuye aturutse mu Bufaransa, ndetse ngo uyu mugore niwe asigaye aha umwanya cyane kurusha uyu mukobwa bakundana.

Eudoxie Yao avugako ubwe yababiboneye bari muri Resitora basomana ndetse ngo akaba akekako baryanama akaba ariyo mpamvu, uyu mugabo atajya ahaza uyu mukobwa iyo bari mucyumba cy’abakundana.

Eudoxie avugako intandaro yo gutandukana kwe na Grand P ari uyu muzungukazi

Eudoxie Yao akomeza avugako atabasha gukomeza gukundana n’umugabo umubangikanya n’abandi bagore, bityo akaba ariyo mpamvu yatumye ahagarika urukundo rwabo.

Uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru, Daju News, cyandikirwa iwawo muri Cote d’ivoir, yavuzeko uyu mugabo atamugezaga kubyishimo ashaka ndetse ngo natabwo yamuhaga ibyishimo byose akeneye mugihe babaga barikumwe muburiri ndetse uyu mugabo akaba akunda no kumuca inyuma kenshi.

Eudoxie yagize ati “Granda P namukundaga, nawe ni umugabo uzi gukunda ariko ntabwo yampaga ibyishimo byose nkeneye cyane cyane mugihe twabaga turi mucyumba cy’abakundana”

Mu mpera z’icyumweru gishize,Eudoxie Yao abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram yamenyesheje abamukurikira ko iby’urukundo rwe na Grand P. byarangiye ubu akaba nta mukunzi afite.

Grand P. yagaragaye asomana n’umugore w’umuzungukazi wari wamusuye aturutse mu Bufaransa

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO