Search

Wamukobwa wo muri Trues Promises wakunzwe mu ndirimbo Mana Urera, yakorewe ibirori bya “Baby Shower”aritegura kubyara(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukobwa wamenyekanye mu ndirimbo Mana Urera y’itsinda rya Trues Promises, Nyirashimwe Diane yakorewe ibirori bya Bridal Shower aho yitegura kubyara umwana we w’imfura.

Diane aritegura kubyara umwana w’umukobwa

Diane yakorewe ibirori by’abitegura kubyara mu ijoro ryakeye, aho ibi birori byari byitabiriwe nabo mu muryango we, abo bakorana umurimo w’Imana mu itsinda rya True Promises , harimo inshuti ze z’abakobwa ndetse n’ababyeyi bamuhaye impano z’uburyo azitwara nk’umubyeyi witegura kwakira uruhinja.

Nyirashimwe Diane witegura kwakira umwana w’umukobwa, ibirori byo kwishimira umwana agiye kubyare byabereye mu rugo iwe aho batuye mu murenge wa Niboye ho mu karere ka Kicukiro, yahawe impano zitandukanye zirimo ibyo umwana akenera.

Umuririmbyi Diane Nyirashimwe wamenyekanye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya True Promises na Healing Worship Team yasezeranye kubana akaramata na Mpore Mutabazi Eric uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas .

KANDA HANO UREBERE VIDEO

Nyirashimwe n’umukunzi we bambikanye impeta y’urudashira, tariki ya 30 Nzeri 2017, mu birori biryoheye ijisho byabereye mu rusengero rwa FourSquare Gospel Church of Rwanda ruherereye ku Kimironko. Aba bombi basezeranyijwe n’Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church, Bishop Dr. Masengo Fidele.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.