Wamusore bitaga inkende ndetse yabona n’abantu agahungira mu ishyamba akurira ibiti, yabaye icyamamare ahindurirwa ubuzima, ku myaka 22 bamutangije ishuri(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umusore uzwi ku mazina ya Nsanzimana Elie, wamenyekanye cyane kubera imiterere ye aho hari abamwitaga amazina y’ibisimba atamuhesha icyubahiro, yahinduriwe ubuzima ndetse ashyirwa mu ishuri.

Nk’uko bigaragara ku mashusho yashyizwe kuri YouTube, Elie yinjiye mu kigo cy’Ubumwe (UCC), i Gisenyi, mu Rwanda, yizeye ko nibura aziga ubumenyi bw’ibanze bw’abantu.

Elie bakundaga kwita inkende kubera imiterere ye yahinduriwe ubuzima

Ubuzima bwa Elie bwatangaje benshi yaba abo abaturanye bakundaga kumugereranya n’inkende kubera imiterere n’imyitwarire ye, ubuzima bwe bwakoze ku mutima ya benshi yaba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ari nabyo byatumye abantu benshi bifuza kumufasha.

Elie yabonaga abantu akiruka kuburyo nyina umubyara byasabagako amuhora hafi kuko ngo iyo yirukaga yajyaga mu ishyamba akajya kurira ibiti hakaba nigihe amubuze.

Nk’uko byatangajwe na Afrimax , Elie ubu ufite imyaka 22, yajyanywe ku ishuri aho yajyanywe mukigo cyigisha abantu ndetse kigatanga ubujyanama kubafite ibibazo byo mu mutwe.

Elie mu muhanda ntabwo akibona abantu ngo yiruke

Kujya kwiga muri iki kigo, bavugako Elie azajya ahabwa amafunguro ya buri munsi, bazamufasha guteza imbere ubwonko bwe ndetse bavugako bizeye ko azazamura ikigero cy’ubwenge bwe kuko babonye ko buri kukigero cyo hasi.

Inkuru ya Elie yagiye ahagaragara nyuma yuko Afrimax igaragaje ubuzima bwe. Raporo y’ubuvuzi ivuga ko Elie afite uburwayi bwitwa microcephaly. Ubu ni bwo buryo umutwe wumwana uba muto cyane kuruta uko byari byitezwe, akenshi biterwa no gukura kwubwonko budasanzwe.

Ubufasha yahawe bwamunduriye ubuzima

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO