Search

Weasel nyuma yo kubura Umwunganizi we Radio agiye gufatira ikiruhuko mu Rwanda

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Weasel umwe mu basore bari bagize itsinda rya GoodLyfe agiye kuza mu biruhuko mu Rwanda aho biteganijwe ko azakora igitaramo n’abahanzi nyarwanda cyo gufata mu mugongo umuryango

wa Radio uherutse kwitaba Imana.

Weasel usigaranye itsinda rya GoodLyfe wenyine agiye kuza mu biruhuko i Kigali

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Chan08  ubwo bari mamaze gushyingira Radio Mowzey baririmbanaga ,abanyamakuru bamubajje uko yiteguye gukora muzika wenyine atari  mu itsinda.Aha abanyamakuru bahereyeho bamubaza niba hari uburyo arimo gutegura bwo kwinjiza umusimbura wa Radio mu Itsinda.Wease yavuze ko nta muntu uzigera yinjira mu istinda Good Lyfe atari we na Radio.Yavuze ko agiye gukoreshaimbaraga ze zose ngo atazagayisha Radio bigatuma atiruhukira mu mahoro.

Yagize ati “Nagiye numva abantu bavuga ngo Weasel azakora iki adafite Radio gusa ndagirango mbabwire ko hari indirimbo zishobora kumara imyaka 5 twari dufite kandi naza Album(Imizingo y’indirimbo) zizakomeza zisohoke sincaka guteza Radio ikimwaro aho aruhukiye”

Weasel akomeza avuga ko azakora amanwa n’ijoro kugirango ashimishe abakunzi b’itsinda Good Life nk’uko bisanzwe. Yagize ati”Nzakora burikimwe muzansaba niyo byaba kujya kuririmba ku kwezi nzajyayo ariko mbone mwishimye hari indirimbo nyinshi zitarasohoka gusa hagiye kubamo akaruhuko gato ariko ibikorwa byo birakomeza neza cyane”

Umusore Weasel ngo ntiyiteze gushyira undi muntu mu itsinda GoodLyfe

Amakuru  atugeraho avuga ko hagiye gutegurwa igitaramo mu Rwanda cyo gufata mu mugongo umuryango wa Radio aho na Weasel baririmbanaga azaba ari mu Rwanda. Weasel ashobora kuza i Kigali mu kiruhuko cy’iminsi mike yiyibagiza ibihe amaze iminsi anyuramo.

Iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha ku tariki ya 17 z’uku kwezi kwa 2 muri uyu mwaka wa 2018. Abandi bahanzi b’abanyarwanda bazagaragara muri iki gitaramo harimo Uncle Austin, Safi Madiba, Dj Pius, Bruce Melody, Tom Close, Kid Gaju n’abandi…

Biravugwa ko Weasel agiye kuza mu Rwanda akahamara igihe ari mukiruhuko kuko akeneye ahantu heza kandi hatekanye ho kuruhukira mbere y’uko akomeza ibikorwa bye bya muzika.

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *