Search

Weme Sepetu yagize icyo avuga ku burwayi yari amaze igihe arwaye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Wema Sepetu uzwi cyane mu mafilime atandukanye ndetse no ku mbugankoranyambaga yari amaze igihe arwaye ndetse anagerageza gufata imiti yo kumworohereza ku munsi wa none akaba atangaza ko yongeye kugarura ubuyanja.

Hari hashize igihe Wema Sepetu ukunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera udushya ahorana, atavugwa bityo nyuma yaho bikaba byaraje kumenyekana ko yakubitanye n’uburwayi bwari bwaramurembeje.

Uyu musitarikazi yongeye kugaragara ndetse anishimira ko Imana yakoze imirimo ikomeye ikongera kumuha imbaraga z’ubuzima nyuma y’iminsi itari mike yari amaze ababazwa n’indwara yagize ubwiru atashatse kubwira abakunzi be.

Wema Sepetu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku burwayi bwari bumaze igihe bwaramwibasiye, yemeje ko koko yari amaze igihe atameze neza ariko icyiza akaba yongeye gutora agatege kubera imbaraga z’Imana.

Ubwo yabazwaga uburwayi bwaribwaratumye asa nubuze mu bitangazamakuru ndetse no kumbugankoranyambaga nk’uko yari asanzwe abigenza, yavuze ko icyo abakunzi be bagomba kumenya ari uko Atari ameze neza ariko adashobora kuvuga uburwayi yari amaze igihe afite.

Yagize ati:” Nibyo koko maze igihe ntameze neza, nibasiwe n’uburwayi, ariko uyu mwanya ndumva Imana yarakoze neza mfite agatege, kubyerekeye uburwayi ntacyo nshobora kubitangazaho kuko ni ibanga ryanjye”.

Wema Sepetu yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Video zitandukanye zagiye zicizikana ku mbugankoranyambaga zimugaragaza ko atameze neza, ari ukuri kuko Atari ameze neza koko.

Yagize Ati”Video mwagiye mubona zigaragaza ko ntameze neza ni ukuri, gusa ku burwayi narindwaye ntamakuru nabutangaho”.

Wema Sepetu wari umaze igihe arwaye ubu arashima Imana

Wema Sepetu ubusanzwe ni umwe mu bagore bo mu gihugu cya Tanzania bazwi cyane mu ruhando rwa sinema, akaba ayaranamenyekanye cyane ubwo yari mu Rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz bagacishanyijeho nyuma bikarangira batandukanye.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.