Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid, uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze avutse.
Kuri ubu Wizkid ni umwe mubahanzi bamaze kwamamara cyane kumugabane wa Afurika ndetse uwavugako ari mubayoboye ntiyaba abeshye.
Uretse kwamamara muri Afurika, Wizkid ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane mubice bitandukanye by’isi by’umwihariko mugihugu cy’Ubwongereza, Ubufaransa na Amerika, ibi bihugu iyo abikoreyemo ibitaramo biritabirwa cyane kuburyo iyo yahageze ugirango ari aho akomoka muri Nigeria.

Wizkid arikwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze avutse kuko yabonye izuba mu 1990, avukira i Surulere mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Wizkid yigaragaje bwambere muri 2008, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ni inyenyeri imurikira rubanda mu muziki wa Nigeria.
Mu myaka 12 amaze mu muziki, Ku myaka 30 amaze avutse, Wizkid amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake ndetse n’ubu aritegura gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo iyo yise “Smile” irimo umuririmbyi w’umunyamerika watsindiye igihembo kiruta ibindi cya Grammy, H.E.R n’indi hamwe na DJ NepTunez.
Mugihe yujuje imyaka 30 amaze kwisi, twaguhitiyemo indirimbo 15 mundirimbo ze zakunzwe:
1) Sisi Nene
2) Azonto
3) Juru
4) Back To The Matter
5) Sweet Potato
6) Dance for me
7) Body
8) On Top of Your Matter
9) For Me featuring Wande Coal
10) Wad Up featuring D’Prince
11) No Lele
12) Pakurumo
13) In My Bed
14) Love My Baby
15) Tease Me/Bad Guyz
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook