Search

World Cup: Uburaguzi bwakozwe na Juliette Stevens afatanyije n’ingurube ye bwacitse amazi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Indagu zarizagaragajwe n’umugore uzwi ku mazina ya Juliette Stevens afatanyije n’ingurube ye afata nk’ikoresha ukuri cyane mu kugaragaza indagu zizewe, zacitse amazi nyuma yo kuragura amakipe ane azagera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Isi bikarangira amwe muyo yavuze avuyemo kw’ikubitiro.

Bimwe mubyatangiye kugaragaza ko indagu ntaho zihuriye n’icyo Imana iteganya, ni uko amwe mu makipe yavuze ko agomba kuzagera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Isi, yagiye atomborana yo agahangana ubwayo kandi muriyo hagomba kuvamo imwe indi igakomeza nkaho Argentina ariyo yakuyemo Nigeria.

Juliette Stevens yiyambaje ingurubeye, avuga ko ibyo imugaragarije bibaho ntakabuza yari yavuze ko amakipe ane agomba kuzagera ku mukino wanyuma ari Belgium, Argentina, Nigeria na  Uruguay gusa muri ya makipe yose hasigayemo imwe rukumbi andi yamaze gukuramo akayo karenge.

Ubwo yari amaze iminsi atangaje ibigomba kuzagaragara mu gikombe cy’Isi, amwe mu makipe yavuze yatangiye gutungurana nk’aho Uruguay iri mu makipe yatoranyijwe n’iyi ngurube  yahise itsinda umukino wayo wambere itsinze Misiri Egypt  igitego kimwe ku busa ndetse na Argentine igakomeza bitunguranye ku munota wanyuma itsinze Nigeria ibitego 2-1.

Uburyo izi ndagu zari zakozwemo Juliette Stevens yifashishije rimwe mu matungo ye yizera cyane, Ingurube yiswe Marcus, ayizengurutsa imbuto za Pome ziriho utubendera duto tw’ibihugu  biri mu mikino y’igikombe cy’Isi hanyuma iza kuzirya haza gusigara  imbuto enye ziriho amabendera y’ibihugu bine. Ibi bikimara kuba Juliette  yahise asobanura ko ayo makipe ane ariyo  azagera  muri kimwe cya Kabiri cy’igikombe cy’Isi 2018 kirikubera mu Burusiya.

Imbuto za Pome zasigaye zari ziriho amabendera y’ ibihugu bine ari byo Belgium, Argentina, Nigeria na  Uruguay. Juliette Stevens. woroye iyi ngurube  yariyavuze ko iyi ngurube ye itandukanye n’andi matungo yose yoroyekandi ko ifite imbaraga zidasanzwe , Juliette yanemeje ko  ibyavuye mu mikino y’igombe cy’Isi cya 2014  iyi ngurube yari yarabimweretse, itorwa rya Trump naryo iyi ngurube yari yara mweretse ko ariwe uzatsinda amatora muri Amerika.

Juliette Stevens. yoroye amatungo 100 mu ifamu ye gusa itungo yemera kurusha andi yose ni Marcus ikunze kumugaragariza amahirwe ndetse n’ibiteganya kuzabaho.

Kuba ibyo Juliette Stevens n’ingurube ye Marcus bagaragaje bidakunze ntibyigeze bigarukwaho cyane na benshi, mu gihe umubare mu nini wabakunzi ba ruhago usanga badashobora kwizera imigirire y’indagu ahubwo bo bakemera ko Ballo yidunda kandi iyo ufite ikipe yubatse neza ntakabuza ko kuba watsinda neza.

Marcus yari yazengurukijwe imbuto za pome zingana n’amakipe ari mu gikombe cy’Isi irazirya isigaza enye

Buri rubuto rwabaga ruriho ibendera rya buri gihugu

Pome enye zasigaye ari nayo makipe yavugwaga ko azagera muri 1/2

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.