Search

World Cup: Uruguay inaniwe kwikura imbere y’Abafaransa biyibuza amahirwe yo kujya muri ½

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Nyakanga nibwo umukino wahuzaga ikipe y’Igihugu ya Uruguay n’Abafaransa wakinywe ,akaba ari umukino urangiye Uriguay isezerewe nyuma yo kunanirwa kwishura ibitego 2 yinjijwe.

Ubufaransa nyuma yo gutsinda uyu mukino butsinze ibitego 2-0, buhise bubona itike ibwerekeza muri ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya.

Ibitego bya Raphael Varane na Antoine Griezman ni byo  bifashije iyi kipe y’umutoza Didier Des Champs kugera muri 1/2 cy’irangiza ari naho benshi bahise batangira guha iyi kipe amahirwe yo kuba yanakwegukana iki gikombe ntakabuza mu gihe yaba ikomeje kwihagararaho nk’uko yabigenje mu mikino yakinnye.

Muri uyu mukino Ni umukino Uruguay yakinnye ifite icyuho cya rutahizamu Edinson Cavani utakinnye uyu mukino kubera imvune yagiriye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza basezereyemo Portigal.

Umukino ugitangira amakipe yombi yagaragazaga imbaraga zo gutaha izamu, buri ruhande rugaragaza ko rukeneye kwegukana amanota atatu no guharanira ko yakomeza mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Igitego cya mbere cy’Abafaransa cyabonetse ku munota wa 40 babifashijwemo na Raphael Varane, kuri Coup Franc yari itewe na Antoine Griezman birangira uyu musore wa Real Madrid ateretse umupira mu rucundura n’umutwe

Nyuma y’iki gitego Uruguay yakomeje kugerageza amahirwe yo kwishura yataka bikomeye gusa ntibyayihiriye kuko hari ibitego yahushaga byabazwe nk’umupira watewe n’umutwe na Matias Vecino ushyira muri koruneri n’umuzamu Hugor Loris.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Abafaransa bayoboye na 1-0.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe n’imbaraga ku mpande zombi, dore ko Uruguay yashaka kwishyura.

Uruguay isezerewe mu gikombe cy’Isi

Ibya Uruguay byarangiye ku munota wa 61 w’umukino, ku ishoti riremereye Antoine Griezman yarekuye ku munota wa 61 w’umukino, umuzamu Fernando Muslera agerageje kurifata umupira umurusha imbaraga birangira wigiriye mu izamu.

Mu minota yanyuma y’umukino amakipe yakomeje guhangana gusa hagati aho umunota wa nyuma w’umukino warangiye ntagihindutse Uruguay yerekwa amarembo ya Stade, Abafaransa babyina insinzi yo gukomeza.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.