Search

Yanick Mukunzi yashimwe n’ikipe yo muri Suede harabura ibipapuro bivuye muri Rayon ngo atangire akine

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu rukerera rw’ ijoro ryo ku ya 16 Nzeri 2018 nibwo Yannick Mukunzi na Mubumbyi Bernabe berekeje mu igeragezwa muri Suède. Mu rukerera rwo kuri uyu mbere nibwo Yannick Mukunzi yagarutse mu Rwanda mu ikipe y’igihugu iri kwitegura guhura na Guinée-Conakry mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2019.

Yanick Mukunzi amaze imnsi yaragiye mu igerageza muri Suede

Nyuma y’imyitozo ya nyuma Amavubi yakoreye kuri Stade Amahoro, Yannick Mukunzi yabwiye abanyamakuru ko urugendo rwe rwabaye ruhire kuko ngo ikipe yamushimye ndetse ngo harabura gato ngo asinye kontaro.

Ati ” Urugendo rwangendekeye neza niko nabivuga. Nari ngiye muri Suède mu igeragezwa mu ikipe yitwa Sandvikens IF. Navuga ko igeragezwa naryo ryagenze neza muri rusange.

Nagiye muri Suède hari andi makipe yifuza ko nayakoramo igeragezwa ariko aba Managers banjye nibo bari bampitiyemo iyo kipe hanyuma bikazaba ngombwa ko nazajya mu zindi zikomeye kurusha iriya nagiyemo.

Ikipe yaranshimye, bari kuvugana n’ikipe ya Rayon Sports ntegereje ikizavamo , ntabwo nshidikanya ko bizagenda neza kandi ndakeka ko Rayon Sports itambuza amahirwe yo kuba nagenda nkaba nagenda gutangira ubuzima hariya. Amahirwe navuga ko ari 80%. Rayon Sport nayo irabyemera. Hasigaye impapuro zizava muri iriya kipe bakazohereza inaha i Kigali bigahita birangira.

Yannick avuga ko ikipe ya Sandvikens IF yayishimiye cyane. Ati ” Ni ikipe nashimye cyane kuko iri muri ’conditions’ nziza cyane. Ngezeyo naratunguwe cyane . Bari ku rwego rwo hejuru cyane . Amahirwe nagize ni uko umutoza bafite akunda Abanyafurika. Nabonye yaratangiye kunyishimira cyane , navuga ko byagenze neza.

Yannick avuga ko bigenze neza kontaro yayisinya muri iki cyumweru. Ati ” Biramutse bikunze ndakeka nshobora gusinya muri iki cyumweru ubwo nzategereza . Hariya shampiyona izarangira mu kwa 11 bahite bajya mu biruhuko mu kwa 12 batangire kwitegura shampiyona mu kwa mbere.”

Sandvikens IF ikunda gukinisha abenegihugu cyane ariko uyu mwaka ikaba yaraguze Umunye-Congo Kinshasa René Muzola Makondele.

Yannick Mukunzi yasinye muri Rayon Sports muri Kanama 2017. Ari mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup. Aramutse avuye muri Rayon Sports ashobora gusimbuzwa Mugheni Fabrice avuye muri

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.