Search

Yapfuye azira kwiyongereza ikubuno ashaka kugira ubwiza burenze ubw’abakobwa bo mubwongereza

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umukobwa wa kabiri w’umwongereza yitabye Imana, nyuma yaho ageragereje kongera ingano y’ikibuno mu buryo bwa ‘Brazilian butt lift’ (BBL).

Ishyirahamwe ry’ababanga bo mu buryo bwo gushaka ubwiza “British Association of Aesthetic Plastic Surgeons” (Baaps), ryavuze ko cyari igikorwa cya mbere kigoye mu buhanga bwo kubaga ushaka ubwiza.

Ubwo buryo bwo gushaka ubwiza bwamenyekanye cyane, biturutse ku bantu babaye ibyamamare.

Ariko abantu benshi bishyira mu kaga bajya kwibagisha  mu bindi bihugu, nkuko Baaps ibivuga.

‘Umwe ku bantu 3000 arapfa’

Uburyo “Brazilian butt lift” (BBL) ni uburyo bwo kubaga ushaka ubwiza (chirurgie esthétique) mu kongera ingano y’ikibuno, aho ibinure bikurwa ku gihimba cy’umubiri, bikinjizwa mu matako.

Baaps yavuze ko umuntu umwe ku bantu 3000 apfa ku isi, bitewe n’ingorane zituruka kuri ubwo buryo bwo kubaga.

Mu kwezi kwa munani, umukobwa  w’imyaka 29, Leah Cambridge yapfuye abagwa ku buryo bwa BBL mu gihugu cya Turukiya.

Undi mwongerezakazi wari ufite imyaka 20 yapfuye uyu mwaka,.

Gerard Lambe, ukora mu rwego rwa “chirurgie esthétique” akongera akaba n’inshuti ya Baaps,yavuze ati: “Ubwo buryo burimo impanuka nyinshi z’urupfu bitewe nuko igihe binjiza ibinure mu muntu, bishobora kujya mu miyoboro y’amaraso, bigafata umutima n’ubwonko.”

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.