Search

Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba millioni 30 z’amadorari yifashishije ikoranabuhanga.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Kenya yahanwe nyuma yo kwinjira mu ikoranabuhanga ry’ikigo gishinzwe imisoro muri iki gihugu akiba miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika asaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore uzobereye mu ikoranabuhanga yitwa Alex Mutunga Mutuku ashinjwa kuba ari umwe mu bajura bakoresha ikoranabuhanga bayogoje ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika.

The Standard dukesha iyi nkuru yanditse ko Umushinjacyaha wa Leta muri Kenya, Edwin Okello, yavuze ko hari abantu benshi bagize uruhare muri ubwo bujura bari no hanze y’igihugu.

Uyu musore ashinjwa ko yari amaze imyaka ine yinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Kenya.

Bivugwa kandi ko ngo uyu musore yakundaga gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubukire bwe, mu 2015 nabwo yari yatawe muri yombi ashinjwa kwinjira mu ikoranabuhanga ry’ikompanyi y’ikoranabuhanga, Safaricom, maze akiba amafaranga yo guhamagara afite agaciro k’amadolari 150.

Mu 2014 na bwo yashinjwaga kwinjira mu ikoranabuhanga rya banki imwe yo muri iki gihugu. Urubanza rwe ruzasomwa kuwa 28 Werurwe 2017.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.