Search

YFilla ukorera muzika muri Canada yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Shyiramo Gas’ iri kuri mixtape aherutse gushyira hanze

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

YFilla umuraperi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Canada, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Shyiramo Gas” iri muzasohotse kuri mix-tape ye yakabiri aherutse gushyira hanze.

YFilla yashyize hanze amashusho ya “Shyiramo Gas”.

Nyuma y’igihe gito YFilla ashyize hanze Mix-Tape ye ya kabiri yise ‘Jam my life 2’ kuri ubu yatangiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo z’iyiriho.

Muri izi mpera z’icyumweru dusoje ubwo uyu muraperi yarari kubarizwa mu Rwanda aho avuga ko yaje gusura umuryango we, yanaboneyeho umwanya wo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Shyiramo Gas’.

Mu kiganiro n’IBYAMAMARE.Com, YFilla yavuze ko ari ibyagaciro kuri we kuba agize amahirwe yo gushyira hanze iyi ndirimbo ari iwabo mu Rwanda kuko yifuza ko abanyarwanda aribo baba aba mbere mugushyigikira impano ye muri muzika.

Yagize ati “Kuri njye n’ibyagaciro cyane kuba ‘Shyiramo Gas’ nyimurikiye iwacu kuko nifuza ko n’Abanyarwanda barushaho kumenya muzika yanjye kandi bakashyigikira kuko urabizi ijya kurisha ihera ku rugo.”

Uyu muraperi ukiri muto kandi uri kugaragaza imbaraga nyinshi mu bahanzi bakorera muzika hanze y’igihugu, kugeza ubu amaze gushyira hanze mix-tape ebyiri zose zikaba ziboneka ku mbuga zisanzwe zicuruza indirimbo z’abahanzi nka apple music, spotify n’izindi.

YFilla avuga ko ubu yatangiye gukora kuri album ye izaba iriho n’indirimbo yakoranye n’abaraperi batandukanye bakomeye mu gihugu.

REBA HANO INDIRIMBO “Shyiramo Gas” ya YFilla

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.