Yikase intoki,acamo ururimi rwe kabiri,agamije guhindura umubiri we nk’uwibisimba bya Alien akiyambura isura y’abantu(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uyu mugabo akomeje gutangaza benshi kubera uburyo ashaka kwihindura nk’ibisimba bya Aliens aho avugako ashaka kuba “Black Alien” yaciye intoki ebyiri z’ibiganza bye kugirango arusheho kugera kuntego yihaye yo kwisanisha nibi bisimba.

Anthony Loffredo w’imyaka 33 y’amavuko yamaze gutwikira umubiri we – harimo n’amaso ye – yishushanyijeho kandi akuramo izuru n’iminwa yo hejuru mu rwego rwo gushaka kumera nk’ibisimba bya Alien.

Yakaseho intoki ebyiri zo kukiganza cy’iburyo

Uyu mugabo w’Umufaransa yavuzeko ashaka guca agahigo akaba umuntu wambere ku isi usa neza nibisimba bya Aliens.

Loffredo amaze kwibagisha inshuro nyinshi ndetse yagabanyijemo n’ururimi rwe kabiri, avugako ibyo yifuza atarabigeraho akemeza ko ageze kuri 34 ku ijana mubyo yifuza gukora kumubiri we kugirango ase neza nkuko abyifuza.

Hari amashusho yerekanye uyu mugabo aryamye kugitanda akikijwe n’abaganga avugako yari muri Mexico aho avugako yagiye kwikuzaho intoki ebyiri zigize ibiganza bye.

Loffredo yatangaje ko arimo kwitegura gukuramo intoki ebyiri mu kuboko kwe kw’iburyo kugira ngo ashobore guhuza ‘inzara’.

Uyu mugabo ubwo yikatishaga intoki arikumwe n’abaganga

Yanditse kuri Instagram ati: ‘Kurundi ruhande rw’isi kugirango dukomeze umushinga wanjye, inzira iragenda neza, izindi nzozi zabaye impamo. Urakoze gukora akazi kawe ko hejuru, urakoze Mexico mbikuye kumutima. 34 ku ijana. ‘

Uyu mugabo ubonye amashusho ye uko amaze kwihindura bishobora kugutera ubwoba kuko yamaze guta isura y’abantu.

Uko yasaga mbere nuko asigaye asa ubu

Abantu benshi bakunze kumunenga bavugako ibyo akora bihabanye n’ugushaka kw’Imana gusa kuriwe avugako azaruka ari uko ageze kuntego ze ijana ku ijana.

hano arikumwe na nyina umubyara
Arashaka kwisanisha n’ibisimba bya Aliens

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. Intang 1:25-26
    [25]Imana irema inyamaswa zo mu isi nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo nk’uko amoko yayo ari, n’ibintu byose bikururuka hasi nk’uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
    [26]Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”

    Mwantu mwe mureke afite uwo akorera nuwabimutumwe nasoza mission arimo azabona ibihembo

IGITEKEREZO