Search

Young Grace wavuze ko agiye kurongorwa n’umuzungu ubu ari mu rukundo n’umukinnyi witwa Piqué arusha imyaka (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuraperikazi Young Grace wari uherutse gutangazako ari mu rukundo n’umuzungu ndetse bitegura no kurushinga, kuri ubu ari mu rukundo n’umusore ukina umupira muri shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya kabiri.

Young Grace n’umukunzi we mushya witwa Piqué.

Young Grace abinyujije ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Hubert Rwabuhihi uzwi kuri uru rubuga nka Hubert Piqué.

Uyu musore uri mu rukundo na Young Grace, afite imyaka 21 akaba akina mu ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri ndetse akaba na mukuru wa Placide ukina muri Kiyovu Sports.

Ni kenshi Young Grace yagiye avugwa mu rukundo n’abasore batandukanye ariko we ntiyerure ngo abyemeze cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso, ubuheruka yari yatangaje ko afite umuzungu bitegura kurushinga ariko ntawuzi aho byarengeye.

Young Grce na Hubert Piqué ku rubuga rwa instagram bakoze hashtag yitwa #PG (Piqué na Grace) bakunze gushyiraho amafoto bari kumwe aherekejwe n’udutima bigaragaza ko bakundana.

Mu bitaramo by’irushanwa rya PGGSS uyu muhanzikazi arimo, uyu musore nawe aba ahari yaje gushyigikira umukunzi we.

Inshuti zaba bombi zitebya zivuga ko ubwo umwe ari Piqué undi nawe araza kuba Shakira, nubwo Shakira we arusha Piqué imyaka 10 naho Young Grace akaba arusha uyu Hubert Piqué imyaka itatu gusa.

Young Grace agaragaza kuri Instagram ye ko ari murukundo n’uyu musore.

Hubert Piqué nawe yereka abamukurikira ko ari mu rukundo n’uyu muhanzikazi.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.