Search

Young Grace wifotoje yambaye Skol yafatiwe ibihano bishobora gukurikirwa no gukurwa muri PGGSS8

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu minsi ishizenibwo hasohotse amafoto y’umuhanzi Young Grace yambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sports iriho ibirango bya Skol kandi uyu muhanzi afite amasezerano yo kwamamaza Primus binyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Ibi byatumye afatirwa ibihano n’abategura iri rushanwa ndetse bivugwa ko ashobora no gukurwamo kuko bakiri mu iperereza.

Young Grace yafatiwe ibihano bishobora gukurikirwa no gukurwa muri PGGSS8, kubera kwifotoza yambaye jezi za Rayon Sports zamamaza Skol.

Aya mafoto ya Young Grace yagiye hanze mbere gato yuko ikipe ya Rayon Sports ikina na Young Africans yo muri Tanzania mu mikino ya CAFConfederation Cup, ngo byari mu rwego rwo kuyifuriza intsinzi.

Akimara kujya hanze yavuzweho byinshi bitandukanye ndetse uyu muhanzi azakwemera ko ari amakosa ariko avuga ko yashyizwe hanze n’ushinzwe gukoresha imbugankoranyambaga ze atabanje kumubaza.

Amakuru atugeraho avuga ko kujya hanze kwaya mafoto bitashimishije Bralirwa ikora Primus na EAP bategura irushanwa PGGSS uyu muhanzi arimo.

Ibi ngo byatumye Young Grace afatirwa ibihano byo kumukata umushahara abari muri iri rushanwa bagenerwa ungana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bahabwa ku kwezi, nubwo ariko yakaswe uyu mushahara ntibyarangiriye aho kuko ngo bakiri kwiga neza ku mpamvu yakoze ibi nyuma hakazatangazwa umwanzuro wanyuma kuri aya makosa uyu muhanzi yakoze.

Young Grace ubwo yabazwaga n’umunyamakuru kuri aya makuru y’ibihano yafatiwe, yavuze ko atunguwe n’uko byageze no mu itangazamakuru. Ati “Sha ni ibintu birebire rwose byabaye ariko sinabona uko mbigusobanurira kuri telephone.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promoters (EAP) itegura PGGSS yirinze kuvuga ku byinshi kuri ibi bihano bivugwa ko byahawe Young Grace,  gusa avuga ko ubu bari gukurikirana impamvu yatumye Young Grace akora ibi.

Aya niyo mafoto ariguteza Young Grace ibibazo.

Uyu muhanzikazi afite amasezerano yo kwamamaza Primus.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




One thought on “Young Grace wifotoje yambaye Skol yafatiwe ibihano bishobora gukurikirwa no gukurwa muri PGGSS8

  1. kiope

    ibi babyita ubwana wakwiyubikira imbehe kweli batinze kumufatira ibihano ahubwo kano gakobwa kabaye akana cyane kbsa

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *