Search

Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Oya’ igaragaramo Shaddyboo n’umugabo we Meddy-yirebe hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Oya’ yasohokanye n’amashusho yayo. Icyatunguye benshi kuri iyi ndirimbo n’amashusho agaragaramo ya Shaddyboo n’uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh bahuje urugwiro yari aherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga benshi bagakeka ko basubiranye.

Indirimbo nshya Buravan igaragaramo amashusho ya Shaddyboo yahuje urugwiro n’umugabo we Meddy Saleh aherutse kuvugisha benshi.

Ibitangazamakuru bitandukanye byari biherutse gutangaza ko Shaddyboo yaba yasubiranye n’umugabo we Meddy Saleh bafitanye abana babiri. Ibi byatangajwe biturutse ku mafoto aba bombi bashyize hanze abagaragaza barikugirana ibihe byiza barebana akana ko mu jisho.

Byaje kumenyekana ko aya mafoto yafashwe ubwo aba bombi bari mwifatwa ryamashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Yvan Buravan yise ‘Oya’.

Muri iyi ndirimbo Shaddyboo na Meddy Saleh nibo bagaragaramo ari abakinnyi bimena, amajwi yayo yakozwe na Pastor P naho amashusho atunganywa n’uyu Meddy Saleh.

Meddy Saleh akaba azwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye b’ibyamamare naho Shaddyboo we akaba yaramamaye kubera amafoto n’amashusho atandukanye akurura abagabo akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Reba hano indirimbo nshya ya Yvan Buravan yise ‘Oya’ 

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *