Yvan Nininahazwe wo muri Redemption Voice yambitse impeta umukunzi we avugako yamukundiye ko afite umutima ukunda Yesu(Amafoto)

Yvan Nininahazwe umuririmbyi uri mubimbere mu itsinda rya Redemption Voice yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bamaze umwaka n’igice mu munyenga w’urukundo.

Yvan yambitse impeta Coline amusaba ko yamubera umugore mu birori byari byatumiwemo inshuti zabo za hafi.

Yvan n’umukunzi we

Yvan Nininahazwe usanzwe atuye muri Canada, avugako yanezerewe cyane kubera intambwe yateye yo gusaba umukunzi we ko yamubera umugore.

Mu kiganiro Yvan yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, yatubwiye umunezero afite maze agira ati “Ndishimye cyane kuri etape tugezeho n’umukunzi wanjye”

Yakomeje agira ati “Nararyohewe cyane kubona yaranyemereye tugafatanya urugendo rwo kubana ubuzima bwacu bwose.”

Yvan yambitse impeta Coline amusaba ko yamubera umugore mu birori byari byatumiwemo inshuti zabo za hafi.

Yvan avugako amaze umwaka n’igice ari mu munyenga w’urukundo na Coline

Ati “Tumaranye hafi umwaka  n’igice, ikintu cyambere mukundira afite umutima ukunda Yesu, aritonda cyane, kandi nanone mubigaragara nimwiza cyane nkunda ubwiza bwe.”

Yvan avugako amaze umwaka n’igice ari mu munyenga w’urukundo na Coline 

Uyu musore avugako ubukwe babuteganya mu kwezi kwa 7 mugihe baba bavuye mubihe igihugu arimo kirimo byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Redemption Voice ni itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rimaze kwamamara cyane i Burundi na Hano mu Rwanda, Yvan Nininahazwe ni umwe mubimbere muri iritsinda, ari mubanditsi b’indirimbo ndetse akaba n’umunyamasengesho

REBA VIDEO y’indirimbo Nzahora Nkwizera ya Redemption Voice

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE