Search

Yvonne Chaka Chaka utegerejwe mu Rwanda yageze i Kampala

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi wagacishijeho muri Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka utegerejwe na benshi mu gitaramo azahuriramo n’umuhanzi KNC hano i Kigali, mbere yo kuza i Kigali yabanje kwerekeza i Kampara muri Uganda.

Yvonne Chaka Chaka yageze ku kibuga cy’Indege cya Kampala yakirwa n’umunyarwenya ukomeje kwigaragaza cyane Anne Kansime, muri Uganda,Chaka Chaka azaba ari kumwe na Bobi Wine mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana bo ku muhanda.

Chaka Chaka ari hafi kuza mu Rwanda kuko umuhanzi akaba n’umuyobozi wa Radio 1 na TV1 Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yamutumiye mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimboze yise”Heart Desire” kizaba muri kuku kwezi kwa Nyakanga.

Igitaramo Yvonne Chaka Chaka azahuriramo na KNC ndetse n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batandukanye, kwinjira ni amafaranga 20,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 30,000Frw mu myanya y’icyubahiro, hakiyongeraho ubundi buryo bwo kugura amatike y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw).

Knc wateguye iki gitaramo avuga ko ntakwigunga naguke kuzigera kuranga umuntu uwariwe wese uzaba yitabiriye iki gitaramo, kuko kizaba ntaho gitaniye n’umunezero wo mu ijuru, ku mafaranga ateganwa kwishyuzwa hagurwa amatike, yanashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu (5000) ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi w’igitaramo.

Abandi bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya KNC, harimo: Bruce Melody, Israel Mbonyi , Alyn Sano n’abandi .Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku ya  27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) imiryango ikazaba ifunguye guhera saa 6:30 z’umugoroba.

Yvonne Chaka Chaka ni umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo wagacishijeho, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: I’m Burning Up, Thank You Mr Dj, I Cry For Freedom, Motherland, Umqombothi n’izindi.

Chaka Chaka yerekeje i Kampara yitabiriye igitaramo kigamije gushakira ubufasha abana baba ku mihanda,Kwinjira muri iki gitaramo ni amashiringi ya Uganda ibihumbi ijana ahasanzwe (sh100,000), ibihumbi magana atatu mu myanya y’icyubahiro (sh300,000 ) na miliyoni ziri hagati 5 n’u 8 kubashaka ameza y’icyubahiro .

Yvonne Chaka Chaka ari i Kampala

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.