Search

Yvonne Chaka Chaka yakoze igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Yvonna Chaka Chaka wataramiye i Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018, mu gitaramo yajemo atumiwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radio 1 KNC,yatumye umubare munini wabacyitabiriye batahana akanyamuneza.

Icyambere cyanejeje abitabiriye iki gitaramo cyo kumurika Album yiswe Heart Desire ya KNC, ni ukubona amaso ku maso iki cyamamare cyagacishijeho cyane ku Isi, muri Afurika cyane cyane mu gihugu akomokamo cya Afurika y’Epfo.

Uyu muririmbyi w’ikirangirire muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka yashimishije abagera ku bihumbi bibiri bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye  mu ihema rya Camp Kigali bari bafite inyota yo gutaramana na we bigaragarira amaso. Iki gitaramo cyiswe ‘Legends Alive’.

Muri iki gitaramo hagaragayemo n’abandi bahanzi batandukanye bahano mu Rwanda bafashije abantu gsusuruka byimazeyo, uretse kuba  KNC na Yvonne Chaka Chaka banejeje abatari bake abahanzi barimo Alyn Sano, Bruce Melody na Israel Mbonyi nabo bataramanye n’abitabiriye biratinda.

Iki gitaramo cyagaragayemo agashya kanejeje benshi kuba babyinnye ndetse bakabyina indirimbo zibahuza n’Imana babifashijwemo n’umuhanzi ukunzwe nabenshi Islael Mbonyi waririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane.

Yvonne Chaka Chaka yageze ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota 20 z’ijoro maze akihagera arishimirwa bikomeye, byari bitangaje kubona uyu mubyeyi aririmba ikinyarwanda kandi atari umunyarwanda.

Yinjiye aririmba amwe mu magambo y’Ikinyarwanda ari nako avuga ubutitsa ngo “Muraho Rwanda, Ndabakunda”, mbere y’uko aririmba yabanje kuzenguruka mu bafana agenda abasuhuza ikiganza ku kindi ku bo yabashije kugeraho arangije yanzika n’umuziki wumvikanagamo uburyohe.

Yvonne Chaka Chaka ubwo yaririmbaga, yagerageje uburyo bwose arasangiza abakunzi be indirimbo zakunzwe mu gihe cyo hambere hafi mu mwaka w’1990. Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo zatumye abantu babyina nka: I Cry for Freedom, Let Me Be Free, I’m Burning Up, Umqombothi, Motherland, Sangoma, I’m in Love With a DJ n’izindi zitandukanye.

Kubera imbaraga n’umurava Yvonne Chaka Chaka yagaragaje ubwo yari ku rubyiniro, ntawashidikanya kuvuga ko yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali bihabanye n’uko benshi babitekerezaga bitewe n’Imyaka afite.

Cha chaka yabanjye gusuhuza abafana

KNC watumiye Chaka Chaka muri Iki gitaramo

Israel Mbonyi yasusurukije abantu mu ndirimbo zihimbza Imana

 

Alyn Sano nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Bruce Melody nawe yashimishije benshi

Uburyo babyinaga

Akanyamuneza kari kose kubitabiriye

Abakunzi ba muzika bari bagerageje kwitabira

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.