Search

Yvonne Chaka Chaka yemeje ko agiye kuza mu Rwanda mu Gitaramo cyateguwe na KNC

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Yvonne Chaka Chaka icyamamare mu muziki wo muri Afurika agiye yemeje amakuru avuga ko agiye kuza mu Rwanda, Ni mu gitaramo cyo Kumurika Umuzingo w’indrimbo 16 z’Umuhanzi  KNC .Ni mu bitaramo biriri bizabera u mugi wa Kigali.

Yvonne Chaka Chaka wemeje ko agiye gutaramira Abanyarwanda

Mu butumwa Chakachaka yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter , yahamije amakuru amaze iminsi avugwa ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda, ndetse avuga ko yishimiye ubutumire bwa KNC. Yagize ati”Nibyo koko nabonye ubutumire buntumira mu gitaramo i Kigali kandi narabwishimiye cyane,Kandi ngirango nkuko nkuzne kubivuga i Kigali ndahakunda cyane“.

Ibi bitaramo Hvone Chaka Chaka agiye kuzamo bizaba tariki  ya 27 na 28 Nyakanga 2018 kimwe kibere muri Kigali Convention Center, ikindi kibere muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira azaba ari ibihumbi bibiri n’igihumbi, ibi KNC akaba yarabikoreye kugira ngo yorohereze abakunzi b’umuziki.

 

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru KNC niwe wateguye iki gitaramo kizitabirwa na Yvonne Chaka Chaka

Kakooza Nkuriza Charles wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka ‘KNC’ , Muri iki gitaramo yashakaga gutumira abahanzi babiri umwe wo muri Jamaica ndetse na Yvonne Chaka Chaka, ariko abantu bamugira inama yo kuzazana Yvonne Chaka Chaka kuko afite abakunzi benshi mu Rwanda. Icyakora nkuko abitangaza hari abandi bahanzi ashobora kuzatumira barimo abo muri Tanzaniya , Kenya na Uganda ariko akaba atari yatangaza amazina yabo.

Image result for yvonne chakachaka

Chaka Chaka kuri ubu amaze igihe gito yinjiye mu mwuga wo gukina Filimi

KNC afite indirimbo 40, ariko umuzingo (Album)we wa  kane ari nayo azamurika  izaba igizwe n’indirimbo 16 harimo n’iyo azakorana na Navio, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Muri iki gitaramo KNC ntabwo azarenza abahanzi babiri bazafatanya mu gutaramira abantu kuko ashaka ko indirimbo 4 ze zose azaziririmba.

Nyuma y’ibi bitaramo KNC azahita ahagarika kuririmba ariko akazaba ari hafi y’umuziki aho ashobora kujya yandikira abahanzi indirimbo n’ibindi bikorwa bishobora guhuriza hamwe abahanzi.

Si ubwa mbere uyu munya-Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka azaba ageze mu Rwanda kuko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017 yari ari hano mu Rwanda aho yari acumbitse muri Marriot Hotel mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu, akaba yari yaje  kwitabira Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund.

 

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.