Zari ahangayikishijwe n’abantu barikurya amafaranga y’abafana be b’abakobwa bababeshya ko bagiye kubajyana mu mahanga bakaba abakire

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuherwekazi w’umugande Zarinah Hassan wamamaye ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz, yaburiye abakunzi be kwirinda abatubuzi barimo gukoresha amazina ye n’amafoto bakaka abantu amafaranga.

Mu mashusho uyu mugore uba muri Afurika y’Epfo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ahanganyikishijwe n’abantu barimo gutuburira abakunzi be babaka amafaranga mu izina rye babasezeranya kubashakira akazi mu mahanga, yabasabye kubyitondera.

Zarinah Hassan wamamaye ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz

Uretse ibi, aba batubuzi baba babwira abo baka amafaranga ko ari ayo gutera inkunga ibikorwa bye byo gufasha akora.

Ati “nta kindi uretse Zari uba asaba ubufasha bw’amafaranga, sintwara abantu mu mahanga kubashakira akazi. Abantu benshi baratuburiwe, ariko byose bingarukaho kuko isura yanjye ari yo ikoreshwa.”

Yasabye abakunzi be kwima amatwi aba bantu ndetse bakanababuloka(block).

Si ubwa mbere Zari ahuye n’iki kibazo, muri Werurwe 2021 nabwo yisanze mu kirego umuntu asaba ko amagarurira ibihumbi 55 by’amashilingi yari yatanze muri ubwo buryo, muri Nyakanga nabwo yaburiye abantu nyuma y’uko bamwe mu bamukurikira bavugaga ko batuburiwe.

Yasabye abakunzi be kwima amatwi aba bantu ndetse bakanababuloka(block).

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO