Search

Zari yafungishije ukekwaho kwinjirira imbuga nkoranyambaga ze

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Zari Hassan usanzwe amenyerewe cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu rwego rwo gushakira isoko ibikorwa bye asanzwe akora, amaze iminsi ari mu rujijo rwo kubura inkuta ziwe( Account) bivugwa ko zarizinjiriwen’abamamyi.

Uyu mugore wamamaye mu bikorwa by’ubushabitsi ndetse akaba n’umunyamideli wabigize umwuga,yafungishije umusore uzwi ku izina rya Farid akeka ko ariwe winjiriye imbuga nkoranyambaga ze agatangira kuzikoresha mu buryo bwo kwica isura y’uyu mugore ashyiraho amashusho y’ubusambanyi.

Uretse kuba Uwinjiriye Zari,yaratambukije amashusho y’ubusambanyi ku mbuga nkoranyambaga za Zari Hassan, yakoze n’uburyo bushoboka amukora mu mutwe agenda ashiraho amafoto agaragaza uyu mugore n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz bari mu bihe byo hambere urukundo rwabo rutarazamo agatotsi.

Icyababaje Zari cyane ni ukubona kuri Instagram ye, hashyizweho amafoto y’umunyamideli Hamisa Mobeto basangiye umugabo ndetse bangana urunuka, ibi byababaje Zari cyane ndetse binamutera kugerageza uburyo bwose yakwinginga uwabikoze akarekeraho kumusebya.

Ubusanzwe inkuru  ivuga ko Imbuga nkoranyambaga za Zari zinjiriwe, yatangiye gucicikana mu cyumweru gishyize, hatangazwa ko zinjiriwe ndetse hataramenyekana neza abamamyi baba bari kuzikoresha.

Ku ikubitiro,uwinjiye muri Instagram ya Zari yamuhamagaye amumenyesha ko ari we wayishimuse ndetse amusaba kumwoherereza amadolari 4,000[asaga miliyoni 14 z’amashilingi] bitaba ibyo akayibura burundu.

Chimpreports itangaza ko, Zari yagerageje uburyo bwose yakwinginga uwo muntu ariko byose bikaba ubusa. Nyuma y’uo ibiganiri birangiye ku mpande zombi ntabwumvikane bubayeho nibwo Zari yatangiye gutungurwa no kubona ubutumwa, amafoto ndetse n’amashusho bitambutswa kuri Instagram ye bihabanye n’ibyo asanzwe akora.

Ibi byanatunguye abatari bake bakurikira uyu mugore bibaza icyamuteye guhinduka cyane muri we, agakora ibyo benshi batatekerezaga ko yakorera ku mbuga nkoranyambaga.

Zari ubu ari muri Uganda aho yagiye kwitabira irushanwa rya Miss Uganda 2018 nk’umwe mu bakemurampaka banafitemo akazi gakomeye uyu mwaka. Ubwo yari aho acumbitse muri Munyonyo, Zari yitabaje Polisi ngo imufashe guta muri yombi uwitwa Farid ari na we akeka nka nomero ya mbere mu bakoze ibi.

Farid yafashwe nyuma yo gushukwa na Zari, amusaba ko yamusanga muri Hotel acumbitsemo i Munyonya muri Uganda, akihagera ahita atabwa muri yombi na Polisi. Gusa hagati aho uyu musore akomeje gutera utwatsi ibyo Zari amushinja avuga bisekeje cyane kumva Zari ariwe yaketse.

Zari ubu arabarizwa muri Uganda

Farid ni we wari usanzwe acunga imbuga zose za Zari Hassan, ni na we wamufashije kuzibonera ibyangombwa bimwemerera kuzikoresha mu buryo bwa kinyamwuga bugenzurwa [verified accounts].

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.