Zari yagaragaje akanyamuneza, ubwo yagiranaga ibihe bidasanzwe na Diamond wafashe indege bwite akajya gusura abana babyaranye(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugandekazi Zarinah Hassan uzwi nka Zari yagaragaje akanyamuneza ubwo yarikumwe na Diamond Platnumz wavuye muri Tanzania mu ndege bwite akajya gusura, abana 2 yabyaranye n’uyu mugore.

Diamond yavuye muri Tanzania yerekeza muri Afurika y’epfo, mu minsi ine ishize, uyu muhanzi umaze kubaka izina mu mitima ya benshi, yageze muri afurika y’epfo ari mu ndege yihariye(Privet Jet).

Zari, Diamond n’abana babyaranye mu munezero udasanzwe

Muri uru rugendo icyari kijyanye Diamond yavuzeko agiye gusura abana be 2 yabyaranye na Zari.

Zari w’imyaka 40 y’amavuko, abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha yagaragaje ko yishimiye kuba arikumwe nuwahoze ari umubago we, Diamond babyaranye, umuhungu n’umukobwa aribo Prince Nillan na Princess Tiffah.

Zari yagize ati “Bisaba igihe guhindukira no gukora mugihe gikwiye,inseko kuri Princess Tiffah na Prince Nillan nibyigiciro cyinshi, Turagushimiye Papa” aya magambo yayashyize ku ifoto arikumwe na Diamond.

Zari w’abana 5 amaze igihe atandukanye na Diamond, icyo gihe yavugagako atakwihanganira umugabo uhora amuca inyuma, kuko uyu muhanzi yari yamaze kubyarana umwana n’umukobwa wo muri Tanzania uzwi nka Hamissa Mobeto.

Diamond yahuje urugwiro n’abana be

Nyuma Diamond yongeye gukundana nundi mukobwa wo muri Kenya nawe batandukana babyaranye umwana umwe, Kugeza ubu Zari na Diamond bafatanya kurera abana babyaranye ndetse bakunze kugaragara cyane barikumwe, aho Zari ajya muri Tanzania ajyanye abana cyangwa Diamond akabasanga muri Afurika y’epfo aho babana na Nyina.

Zari bimaze iminsi bivugwako ari mu munyenga w’urukundo rushya nundi mugabo, nkuko akunze kubigaragaza ku mafoto atandukanye akunze gushyira kumbuga nkoranyambaga akoresha.

  

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO