Zari yiyambitse ubusa muruhame ubwo yari yatwawe n’umuziki atungurwa n’ukuntu abantu batangariye ikariso y’umukara yari yambaye(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Zari hassan nyuma y’uko abyinnye akirekura kugeza ubwo agaragaje ikariso yari yambaye amashusho agakwira ku mbuga nkoranyambaga, yasubuje abari bamwibasiye bamuserereza ko ikariso y’umukara itajyanye n’ikanzu ngufi y’umweru yari yambaye.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyamba hakwirakwira amashusho ya Zari ari kumwe n’abandi bagore n’inkumi bambaye umweru gusa babyina indirimbo “Waah” Diamond babyaranye abana babiri yahuriyemo na Koffi Olomide.

Zari amaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga

Muri aya mashusho hari aho bigera Zari agatwarwa kugeza ubwo ikariso y’umukara yari yambaye igaragaye kubera ukuntu agakanzu k’umweru ke kari kagufi kandi abyina amanuka, azamuka. Yagize icyo avuga kuri aya mashusho anasubiza abari bamwibasiye bamuserereza ko yambaye akenda k’imbere k’umukara kandi yari yambaye umweru gusa.

Yagize ati: “Ikigaragara ikariso yanjye y’umukara yavuzwe cyane, ntabwo nzi impamvu ikivugwa kuva ku isabukuru yanjye kugeza none. Abantu bari kwibaza impamvu nambaye ikariso y’umukara? Nari nambaye ikanzu y’umweru kandi iyo nambara ikariso y’umweru byari kuba bisa kandi atari byo”.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Aha yashatse kwigisha abamuserereje abereka ko iyo wambaye imyenda y’umweru utagakwiye kwambara ikariso y’umweru kuko bitajyana. Yahise anabwira abamwibasiye ko bamwinjirira mu buzima abita imburamukoro. Yagaragaje ko aya mashusho yakwirakwiye ari ayafashwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabaye tariki 23 z’ukwezi gushize.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO