Zari yujuje imyaka 41 y’amavuko ati “Ni igice gikomeye kuri njye, Imana igiye kunkorera ibikomeye harimo no kumpa umugabo uzantetesha ubuzima nsigaje”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Zarinah Hassan, umuherwekazi wo mugihugu cya Uganda wamamaye nka Zari yujuje imyaka 41 y’amavuko.

Uyu mugore w’abana 5, harimo 2 yabyaranye n’icyamamare mu muziki wo muri East Africa Diamond Platnumz, yahamijeko atangiye urugendo rushya.

Zarinah Hassan, umuherwekazi wo mugihugu cya Uganda wamamaye nka Zari yujuje imyaka 41 y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru TUKO cyandikirwa muri Tanzania, Zari yabajijwe uko yiyumva kuri uyu munsi yujujeho imyaka 41.

Zari yavuzeko, atangiye urugendo rushya ndetse ahamyako yizeko Imana igiye kumukorera ibitangaza harimo no kubona umugabo uzamutetesha ubuzima bwose asigaje ku isi.

Yagize ati “Ni igice gishya ntangiye kandi gikomeye kubuzima bwanjye, nizeyeko Imana igiye kunkorera ibikomeye harimo no kumpa umugabo uzantetesha ubuzima bwanjye bwose nsigaje ku isi.”

Zari ni umubyeyi w’abana 5 harimo 3 yabyaranye n’umugabo w’umuherwe wo mugihugu cya Uganda witwa Ivan Ssemwanga witabye Imana, bashakanye muri 2001 batandukana 2013.

Nyuma ya Ssemwanga, Zari yamamaye cyane akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, babanye imyaka igera kuri itatu batandukana bamaze kubyarana abana 2.

Zari yavuzeko, atangiye urugendo rushya ndetse ahamyako yizeko Imana igiye kumukorera ibitangaza harimo no kubona umugabo uzamutetesha ubuzima bwose asigaje ku isi.

Nyuma ya Diamond, Zari yagiye avugwa mu nkuru zitandukanye z’urukundo, kuri ubu byavugwagako ari murukundo nundi musore, ariko byaje kurangira bivugwako bamaze gutandukana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE