Zari,nyuma yuko atandukanye na Diamond babyaranye abana 2, akabona umusore yavugaga ko agiye kumuhoza amarira yarijijwe n’uyu muhanzi, uyu musore nawe bamaze gutandukana

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’uko muri Gashyantare 2021 Zari atangaje ko ari mu rukundo rushya n’umusore yise Dark Stallion, bisa nk’aho urukundo rwabo ari kera habayeho kuko uyu mugore yamaze gusiba amafoto ye kuri Instagram ye yongeraho ko atumwubakaga.

Muri Gashyantare uyu mwaka, inkuru y’urukundo rwa Zari Hassan na Dark Stallion yatigishije Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uburyo yatakaga uyu musore, ni nyuma y’igihe atangaje ko yatandukanye na King Bae yashinje kumwiyereka uko atari.

Biravugwako Zari yamaze gutandukana n’uyu musore

Nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo rushya, uyu mugore w’abana 5 yagiye abwirwa n’abamukurikira ko urukundo rwe rutazaramba ndetse ko bizarangira mu marira nko kuri King Bae.

Rusa n’aho rwarangiye mu marira, ni nyuma y’uko asibye amafoto yose y’uyu mugobo(ayo bari kumwe n’aye wenyine) yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Abinyujije kuri Instagrm Stories, Zari yaciye amarenga y’icyo yaba yarapfuye n’uyu mugabo aho yavuze ko umuntu utakubaka umureka akagenda.

Ati “ndamukumbuye ariko nari mfite kumureka akagenda, ibitanyubaka sinabigumana.”

Amakuru avuga ko uyu mugore yaba yarasubiranye na Diamond Platmunz batandukanye muri Gashyantare 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri.

Amakuru avuga ko uyu mugore yaba yarasubiranye na Diamond Platmunz batandukanye muri Gashyantare 2018

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO