Search

Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa wegukanye umwanya w’umukuru w’Igihugu yageneye ubutumwa abatuye Zimbabwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yageneye ubutumwa bukomeye abatuye Zimbabwe anagerekaho  kubashimira byimazeyo ku bw’icyizere n’urukundo bamugaragarije mu matora bakamusakazaho amajwi yabo.

Emmerson Mnangagwa, yashimiye abaturage yabereye umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (ZEC) itangarije ko ariwe utsindiye kuyobora Zimbabwe, binyuze mu guhitamo kw’abaturage batoye umuyobozi wabo binyuze mu mucyo.

Perezida Emmerson Mnangagwa abicishije kuri twitter yanditse ashimira abanyagihugu nyuma ababwira ko nubwo bashobora kuba baracitsemo ibice kubera amatora, ari abantu bunze ubumwe mu ndoto zabo. uyu mukuru w’igihugu yanasabye abanyagihugu guhuriza hamwe  mu mahoro . ubumwe n’urukundo kugirango bubake Zimbabwe shya kuri bose.

Mnangagwa yabaye Perezida wa Zimbabwe bidasubirwaho nyuma y’uko ariwe wari usanzwe ayoboye iki gihugu ahiritse ubutegetsii bwa Perezida Robert Mugabe wari umaze kugera muzabukuru..

Mnangagwa yatsinze Nelson Chamisa ukuriye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MDC, wagize amajwi 44% , bityo bituma akomeza kuyobora iki gihugu aba Perezida wa kabiri wa Zimbabwe nyuma ya Robert Mugabe wayoboye iki gihugu imyaka 38 n’ishyaka rye ZANU-PF.

Nelson Chamisa watsinzwe muri aya matora ntiyakiriye neza ibyavuye mu matora,kubera ko atemera neza ubugenzuzi buke bwabayeho mu kubarura amajwi. yagize ati  “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (ZEC) yanze ko abantu bacu bagira uburenganzira ku byavuye mu matora mbere y’uko ibitangaza. ZEC ikwiye gusohora amajwi ya nyayo kandi agenzuwe n’amashyaka yose.”

Ku munsi wo ku wa gatatu nyuma ya matora mu murwa mukuru Harare , abatavuga rumwe n’ubutegetsi  batishimiraga ko Zanu-PF yegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bagiye mu mihanda batangira imirwano yaguyemo abantu bane, iyo mirwano yashyamiranyije abigaragambyaga bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abashinzwe umutekano.

Perezida Emmerson Mnangagwa wagiye ku buyobozi bw’ishyaka rya Zanu-PF umwaka ushize asimbuye Mugabe akima gutorwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu yahise asaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ubu bugizi bwa nabi.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, hagaragaye ko Emmerson Mnangagwa ariwe Perezida wa Zimbabwe, ibi akaba abigezeho afite amajwi 51% mu gihe uwo bahatanaga yamukurikiye afite 44%,ibi bikaba byashyizwe hanze n’ Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Zimbabwe, Priscilla Chigumba.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.