Search

ZIMBABWE: Umugore yashyinguranwe inzoga n’udukingirizo kubera umwuga w’uburaya yakoraga akiri muzima

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umugore uzwi ku izina rya Mashumba Nadia wo mu gihugu cya Zimbabwe yakorewe umuhango udasanzwe mu mateka yo gushyingura, ubwo yashyinguranwaga n’udukingirizo ndetse nazimwe mu nzoga yakundaga kwinywera akiri mu mubiri.

Uyu muhanga watangaje benshi nyuma yo kumva ko mu ishyingurwa rya nyakwigendera hateganyjwe kumuherekeza bifashishije bimwe mu bintu byamuranze akiri muzima. Ubusanzwe uyu mugore yakoraga umwuga w’uburaya nandetse akaba ari wawundi wikundiraga kujya gushakira abagabo bu bubari bwo mu makaritsiye no hanze yayo.

Uyu muhango wakozwe ubwo inshuti n’abavandimwe bahabwaga umwanya wo kuza gusezera ku murambo nibwo batangiye kuza bajugunyamo udukingirizo abandi inzoga z’amoko atandukanye mu gihe ubusanzwe abenshi basezera ku murambo bifashishije amazi,agataka ndetse n’udupapuro uyu we byari agahoma munwa.

Umugore witwa Mashumba Nadia yatabarutse kuwa kabiri w’iki cyumweru yari asanzwe akora umwuga w’uburaya, bivugwa ko yazize umurimo we w’uburaya abandi bakavuga ko yazize Cancer y’inkondo y’umura. Uburyo yashyinguwemo bwatunguye benshi bo mu muryango we ndetse n’abandi bibaza uburyo uyu muhango watekerejweho.

Abavandimwe n’inshuti baribaje kwifatanya n’umuryango nyakwigendera abarizwamo

Mu gace ka Seke mu mujyi wa Harare niho uyu mugore yashyinguwe; byatunguye benshi ubwo bamwe mu bo bakoranaga umwuga w’uburaya bahageraga bakiyerekana bavuga ko baje guherekeza mugenzi wabo witabye Imana.

Abagabo bari abakiriya be ntabo ntibatanzwe mu buryo basobanuraga ko babuze umucuruzi wabo, bavuze ko bamwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ko nabo bazamusanga yo.

Nyuma nibwo abo mu muryango we bafashe udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo batunyanyagiza ku murambo we ari nako abandi basuka inzoga z’amako atandukanye ku isanduku ye.

Mu muhango wo gusezera ku murambo hashyizweho udukingirizo n’inzoga

Ubu buryo budasanzwe bwo gushingura umuntu bigendeye ku mwuga yakoraga ku Isi ntibwari busanzwe kuko ibyaranze umuhango w’ishingurwa rya Nadia byakomeje kubera benshi inshoberamahanga ariko ngo na Bibiliya ivuga ko imirimo ukora ku Isi ninayo izaguherekeza Zimbabwe ho bakaba bamaze kubigeraho.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *