Search

Zimbabwe: umuyobozi wa Kaminuza yatawe muri yombi azizwa impamyabumenyi y’ikirenga yahaye Grace Mugabe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

 

Umuyobozi wa Kaminuza ya Zimbabwe Prof. Levi Nyagura,  yatawe muriyombi nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha nabi ububasha afite agatanga impamyabumenyi kuburyo budafututse, ibi byabayeho mu gihe yahaye Grace Mugabe umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe impamyabumenyi y’ikirenga PHD.

Ubuyobozi bw’urego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe, bwatangaje ko bwataye muri yombi umukuru wa Kaminuza muri Zimbabwe bwana Prof. Levi Nyagura, kubera uruhare akekwaho mukwica gahunda yabugenewe mugutanga impamyabumenyi z’ikirenga, akayiha Grace Mugabe mu buryo budafututse.

Prof.Levi Nyagura, yafunzwe nyuma y’iperereza rimaze igihe rikorwa hagamuje kurebwa niba Grace Mugabe ataba yarakoresheje amanyanga cyangwa ruswa kugira ngo ahabwe iyi mpamyabumenyi y’ikirenga,hakaza kugaragara ko ntakintu kimwemerera kuba yarayihawe kuko mu mwaka wa 2014 yayihawemo aribwo yari acyiyandikisha muri kaminuza.

Ku wa 16 Gashyantare 2018, umwe mu bayobozi b’urwego rushinzwe kurwanya ruswa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ‘Prof. Nyagura yatawe muriyombi kugira ngo harusheho gufatirwa ingamba abantu bakunze gukoresha amahanga.

Mu 2014, Kaminuza ya Zimbabwe nibwo yahaye Grace Mugabe, impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imibanire y’abantu ‘Sociologie’. Icyo gihe iki gikorwa nticyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye kuko abenshi bavugaga ko hashobora kuba harimo uburiganya.

Abarimu ba Kaminuza ya Zimbabwe bavuze ko batigeze bamenya ibyo kurangiza amasomo kwa Grace Mugabe mu 2014, ko ahubwo batunguwe no kubibona mu bitangazamakuru.

Icyo gihe Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri muri Zimbabwe (ZINASU), Gilbert Mutubuki, yatangaje ko Uwungirije Umuyobozi w’ikirenga w’iyi Kaminuza, Prof. Levi Nyagura n’abandi bose bagize uruhare muri ubwo buriganya bagomba kwegura ku mirimo yabo kuko batanze impamyabumenyi y’impimbano.

PHD yahawe Grace Mugabe ikomeje kudacana uwaka kubashinzwe kurwanya ruswa

Yagize ati “Ntabwo byoroshye ko umuntu ufite ubwenge n’umutima wa kimuntu, afata impamyabumenyi nk’iyi itamugenwe atanafitiye ubushobozi akayita iye ntasoni afite”.

ZINASU isanga iyi mpamyabumenyi yatanzwe ari igitutsi gikomeye ku banyeshuri, ku ntiti, ku baganga no ku barimu ba Kaminuza ya Zimbabwe ari na yo ya mbere ya mbere ikomeye muri icyo gihugu.

Grace Mugabe yahawe PHD mu mwaka wa 2014

Ikindi kitavugwaho rumwe n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe, ni ubushakashatsi bwa Grace Mugabe bwashizwe kuri internet mu ntangiriro z’uyu mwaka ,mugihe kingana n’imyaka igera kuri ine budatangazwa kandi bwarakoze ibi bikaba bigaragaza amanyanga yo guhishira no kuboneraho impamvu yo guhabwa ikidakiye binyuze mu manyanga.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *