Aba gitifu 2 n’aba DASSO bafashwe amashusho bakubita umukobwa n’umusore babaziza kutambara agapfukamunwa,Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwabarekuye

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rurabarekuye by’agateganyo ngo bakurikiranwe bari hanze.

Uyu Sebashotsi Gasasira Jean Paul aregwa hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas na ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain; batawe muri yombi nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yabagaragazaga bakubita ikibando abaturage.

Mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwemeje ko abaregwa baburana bafunze by’agateganyo iminsi 30 bahita bajuririra iki kemezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage

Aba barimo abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwafashe kiriya kemezo hari byinshi rwirengagije kuko we atari afite umugambi wo gukubita bariya baturage ahubwo ko yari atabaye.

Mu rubanza rw’Ubujurire rwabaye ejo hashize tariki ya 09 Kamena 2020, Sebashotsi Gasasira Jean Paul yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kumurekura agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka Ubutabera kuko asanzwe ari inyangamugayo.

Yavugaga ko afite aho atuye hazwi ndetse akaba afite umutungo ushobora kuba ingwate mu gihe yaba atorotse ndetse yiyemeza kuyigwatiriza.

Nabimana Anaclet usanzwe ari DASSO na we wagaragaye muri iriya video akubita umukobwa witwa Nyirangaruye, mu iburana ry’ejo yabwiye Urukiko ko uriya mukobwa yapimwe basanga afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ariko ko we (Nabimana) bamupimye basanga ari muzima, kubera ko uriya mukobwa yamurumye igihe yakubitwaga Muganga amuha imiti yo kunywa kugira ngo atandura.

Uyu mu-DASSO avuga ko iriya miti atabasha kuyinywa uko yabyandikiwe mu gihe yaba ari muri Gereza bityo agasaba kurekurwa kugira ngo azabashe kunywa imiti.

Undi mu-DASSO witwa Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain yari yavuze ko n’ubwo yagaragaye muri video ariko atigeze akubita bariya baturage.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwumvise ubu bujurire, uyu munsi ubwo rwasomaga ikemezo; rwagarutse ku ihame rivuga ko uregwa aburana ari hanze.

Umucamanza yavuze ko uregwa aburana afunze mu gihe hari impamvu zikomeye zigaragaza ko abaregwa bakoze icyo cyaha kandi ko ntazabonetse mu iperere ry’ibanze, rutegeka ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Umucamanza avuga ko kurekurwa kwabo ntacyo byahungabanya ku iperereza ngo kuko ibimenyetso byose byatanzwe, yategetse ko barekurwa bakajya bitaba buri wa mbere na buri wa Gatatu mu cyumweru mu gihe cy’amezi abiri (2).

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. Kubarekura ndumva bitari bikwiye, kuko ibyo bakoze biragaragarira buri wese, abaturage ntabutabera bahawe pe.
    Bagombaga kuburanishwa banafunzwe

IGITEKEREZO