Aba Rayon bemeye! APR Fc yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikipe ya APR Fc yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino usoza imikino ibanza wabereye kuri Stade Amahoro

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 19, ku mupira Omborenga Fitina yazamukanye agacenga Iranzi Jean Claude na Eric Rutanga, umupira ahinduye Mirafa awukuyeho biranga, maze Lague Byiringiro ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu Kimenyi Yves ntiyabasha kuwugarura.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere bigaragara ko Rayon Sports iri kurushwa, umutoza mbere yo gutangira igice cya kabiri yakoze impinduka ebyiri, akuramo Nizeyimana Mirafa na Olokwei Commodore, yinjiza Nshimiyimana Amran na Ciiza Hussein.

Ku munota wa 49 w’umukino, Byiringiro Lague yaje guhabwa ikarita yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Eric Rutanga, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ikurikira iyo yari yahawe ubwo yatsindaga igitego agakuramo umupira.

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura, umutoza yakoze impinduka mu rwego rwo gukomeza ubwugarizi, yinjijemo Mushimiyimana Mohamed na Buteera Andrew.

Ku munota wa 88 w’umukino, APR FC yaje kubona Coup-Franc, maze Manzi Thierry aza kuyitsinda, umukino urangira gutyo APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0

Abafana ba APR FC mubyishimo bidasanzwe

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague na Danny Usengimana

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Rutanga Eric, Nizeyimana Mirafa,Olokwei Commodore, Oumar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong na Bizimana Yannick

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO