Abagenzi bagenda kuri moto n’amagare hamwe n’ababatwaye, bagomba kuba barikingije Covid-19 , uzabirengaho akazajya ahanwa.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, avuga ko abatwara Moto n’amagare n’abagenzi babigendaho bose bagomba kuba barikingije.

Aya mabwiriza yasohotse mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu, agomba gutangira kubahirizwa tariki 10 Mutarama 2022.

Ingingo ya Kane (d) y’aya mabwiriza ivuga amashuri azatangira hakurikijwe ingengabihe isanzweho, ikavuga ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ingingo ya gatanu (e) ivuga kadi ko ibiro by’inzego za Leta bizakomeza gukora ariko buri rwego rugasabwa gukoresha abakozi bo mu biro batarenze 15% by’abakozi bose bakorera mu biro.

Naho ingingo ya munani (h) ikavuga ko abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi bagomba gutwara gusa abagenzi bikingije kandi ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Amabwiriza yari asanzweho yagenaga ko abagomba kugaragaza ko bikingije ari abaturuka cyangwa abajya mu Mujyi wa Kigali gusa.

Ingingo ya cyenda (9) ivuga ko “Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abagenzi bagenda kuri moto n’amagare bagomba kuba barikingije Covid-19 ndetse n’ababatwaye kuri moto n’amagare.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO